Uritondere ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa

Uritondere ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa

kanseri yo mu kanwa ni bimwe mu bwoko bwa kanseri bukomeje kwibasira benshi ,ikaba ari kanseri imara igihe kirekire mu mubiri itaragara ,umuntu amenya ko arwaye yararangije no kugera mu bindi bice by’umubiri.

Hari ibintu bito bito bikorwa na rubanda nyamwinshi ,nyamara byongera ibyago byo kuba warwara kanseri yo mu kanwa abantu batabizi.

Indwara za kanseri burya zihurira ku kuba buri kanseri igura ibintu byongerera muntu ibyago byo kuba yafatwa nubwo bwoko bwa kanseri ,nko kunywa itabi byongera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha ,kunywa inzoga nabyo ahanini bikongera ibyago byo gufatwa na kanseri y’umwijima.

Dore ibintu bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu kanwa.

1.Kunywa itabi.

Ku kigero kinini kunywa itabi byongerera urinywa ibyago byo kuba yafatwa na kanseri yo mu kanwa ku kigero Kiri hejuru,ibinyamakuru bitandukanye byandika ku nkuru zivuga ku buzima bihuriza kuri iyi ngingo yo kuba kunywa itabi bitakongerera gusa ibyago byo kuba wafatwa na kanseri yo mu bihaha ahubwo na kanseri yo mu kanwa mayo ishobora guterwa nabyo.

2.Kunywa inzoga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu banywa inzoga z’umurengera baba bafite ibyago byinshi byo kuba bafatwa na kanseri yo mu kanwa ku kigero Kiri hejuru kurusha abatazinywa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi baba bafite ibyago biri hejuru cyane byikubye inshuro 30 ugereranyije n’abantu batabinywa.

3.Indwara ziterwa n’udukoko twa HPV(Human Papiloma Virus)

Kwibasirwa n’indwara zo my kanwa zatewe nubu bukoko bikongerera ibyago byo kuba wafatwa na kanseri yo mu kanwa.

Utu dukoko twa HPV ntituba intandaro ya kanseri yo mu kanwa gusa ahubwo tunongera ibyago byo kuba warwara kanseri yo ku nkondo y,’umura na kanseri yo mu gitsina n’ahandi hatandukanye.

4.Imirasire mini ikomoka ku izuba.

Imirasire yo mu bwoko bwa Ultra Violet ni kimwe mu bintu byongerera muntu ibyago byo kuba yafatwa n’uburwayi butandukanye birimo nka kanseri y’uruhu nizindi..

5.Igitsina

Kuba uri umugabo byonyine bikongerera ibyago byo kuba wafatwa na kanseri yo mu kanwa kurusha abagore.

6.Imyaka

kanseri yo mu kanwa ikunze kugaragara ku bantu bari mu myaka y’ubukure ,cyane cyane ibi bigaterwa nuko iyi kanseri idakunda kugaragara vuba ,bityo ikaba ariyo mpamvu abantu bibasirwa niyi kanseri baba bari hejuru y’imyaka 50.

7.Imirire mibi.

Imirire mibi nayo iri mu bintu biza ku isonga mu byongera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu kanwa.Imirire mibi kandi ikaba ishobora no gutera ibindi bibazo by’ubuzima butandukanye.

8.Isuku nke yo mu kanwa.

Isuku nke yo mu kanwa mayo iri mu bintu biza ku isonga mu bitera ibibazo bya kanseri yo mu kanwa ndetse bikaba byanatera kanseri yo mu nkanka.

9.Imiti imwe nimwe ikoreshwa mu koza mu kanwa.

Bene iyi miti bitewe n’ubwoko bwayo ishobora kuba yakongerera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu kanwa. Soma niyi nkuru Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa

.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post