Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n'ibibazo ishobora gutera ku mwana uyifite

Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n'ibibazo ishoboragutera ku mwana uyifite

Abana bashobora kuvukana intananya Kandi ikaba yabatera ibibazo butandukanye birimo kunanirwa konka neza ,uburwayi bwo mu kanwa ,kunanirwa kuvuga nibindi.

Intananya ni agace ko ku rurimi Kaba gafashe ku gisenge cyo Hasi ,mu buryo busanzwe aka face kakaba kivanaho mbere yuko umwana avuka ku buryo ururimi rubasha kwikaraga mu kanwa nta nkomyi ariko hari igihe kativanaho aribyo bita intananya.

Intananya ni mbi ku mwana ndetse ikaba inashobora kumutera ibibazo bitandukanye bityo ni byiza ko umubyeyi ayicisha akiri muto kugira ngo arinde ko umwana yahura nibyo bibazo.

Ibimenyetso byakwereka ko umwana afite iki kibazo

iyo umwana afite intananya agaragaza bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira.

1.Kunanirwa konka no gushyikira imoko y’ibere neza.

iyo umwana yavukanye intananya agorwa no konka neza ,kubera ko ururimi rwe ruba rutisanzuye neza rufashe ku gisenge cya kanwa cyo Hasi bityo ntiyoroherwe no gufata ibere ndetse no gukurura amashereka ,akenshi uzanasanga umwana atiyongera kubera ko aba adahaga.

2.Kunanirwa kuzamura ururimi ngo arukoze ku gisenge cya kanwa cyo hejuru.

Kubera ko ururimi rwe ruba rusa naho ruzirikiye ku gisenge cya kanwa cyo Hasi ,ntabwo ashobora ku ruzamura ngo rukore ku kacya kanwa ko hejuru.

3.Ntashobora gusohora ururimi ngo rurenge amenyo y’imbere.

byo bigaterwa nuko ururimi rwe ruba rufatiye mu mwanya umwe gusa bityo ntibyorohe ko yarusohora.

4.Kugorwa no kuvuga.

Birashoboka ko umwana yayivukana abamurera badasobanukiwe n’uburyo wayireba bityo akaba yayikurana ,iyo rero umwana ageze igihe cyo kuvuga agorwa nabyo

Dore ingaruka intananya iteza ku mwana.

1.Kugwingira no gukura nabi.

ibi bikaba biterwa nuko umwana Atari kubasha konka neza ndetse no gukurura ibere neza ,bikaba byanatera kutabona amashereka amuhagije bityo ntabashe gukura neza.

2.Kugorwa no kuvuga.

nkuko twabivuze haruguru ,ibi biterwa nuko ururimi rwe rutizunguza bityo akaba yagorwa no kuvuga inyuguti zimwe na zimwe .

3.Kwibasirwa n’indwara zo mu kanwa.

Iyo ururimi rutizunguza neza ,byagatagaye ko bishobora kuba intandaro zo kwibasirwa n’uburwayi bw’amenyo ,ibi bikaba biterwa nuko umuntu aba atabasha kumira neza ndetse no gucira neza.ibyo rero bigatuma ibisigazwa by’ibiryo bitinda mu kanwa .

Uburyo bavura intananya.

Kuvura intananya ni ibintu byoroshye cyane ,umwana umujyana kwa muganga bakayica bakoresheje umukasi cg ka bistuli ,ugahita witahira Ako kanya Kandi umwana ntashobora kuva cyane.

Umwana waciwe intananya akomeza konka nta kibazo buretse ko ashobora kwanga konka mu gihe runaka bitewe n’agasebe kamubabaza ,umubyeyi aba agomba kumugenzurira hafi no kureba izindi mpinduka yagira akazimenyesha muganga

Izindi nkuru wasoma

Kunenga umwana kenshi byangiza ubushobozi bwo gushimira no kunyurwa nibyo abona

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post