Ubushakashatsi: Ingaruka z'urumogi ku bwonko bwa muntu

Ubushakashatsi: Ingaruka z'urumogi ku bwonko bwa muntu

Urumogi ni kimwe mu biyobyabwenge bikomeye byangiza ubwonko bw’ubinywa ku buryo buhambaye ,ibi bigaterwa n’ikinyabutabire cya tetrahydrocannabinol turusangamo.

Mu bushatsi bwakozwe mu bihe butandukanye bukaza gutangazwa mu binyamakuru butatu aribyo Journal of Psychopharmacology,Journal of Neuropsychopharma na International Journal of Neuropsychopharmacology bwose bwahurije ku iyangirika rihambaye ry’ubwonko bitewe n’urumogi cyane cyane bikaba mu bijyanye n’ubushobozi bwa muntu mu kigenzura ,gufata icyemezo no gukora ibikorwa bitamuteza akaga.

Ingaruka z’urumogi ku bwonko bwa muntu

Urumogi rwangiza bikomeye ubwonko bwa muntu ndetse rugatuma atakaza ubugenzuzi kuri we agasa nuyoborwa narwo.

1.Gutakaza ubushobozi bwo gukora no gutanga umusaruro ufatika.

urumogi rukora mu bwonko bityo hakavuburwa umusemburo wa Dopamine arinawo utuma umuntu abatwa narwo ,uko uyu musemburo uvuburwa ninako umuntu agenda atakaza ubushobozi bwo gutanga umusaruro no guturuka ku gikorwa kimwe. Bityo ugasanga ntakiryohewe n’akazi muri rusange ndetse no gukora yirekuye ,ibyo bigatera umusaruro mubi.

2.Guhora urarikiye aka gatabi ndetse bigatuma utakaza uburyohe bw’ibindi bintu

Kimwe na Dopamine ,uko unywa urumogi niko ubwonko nanone buvura ibinyabutabire bya gamma aminobutylic acid(GABA) na glutamate byose bikaba bigira uruhare mu kuryoherwa no gutuma ikintu kigums mu bwonko ,bityo rero uko urunywa niko umubiri wawe ugenda umenyera kumva uburyohe n’ibyishimo biruvamo ariko bika bisa naho biba ari ukuyoba kuko nta byishimo byarwo , bityo ibi bigatera kumva agatima katurakiye igihe cyose.

3.Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu babaswe no Gukoresha urumogi bwagiye bugaragaza ko batakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe , ibi bikaba nanone byaragarajwe n’amafoto agaragaza imikorere y”ubwonko yafashwe n’ibyuma bya Sikaneri kuri aba bantu.

4.Kwishora mu bikorwa byagushyira mu kaga

Muri ubu bushakashatsi ,ibi byagatagaye cyane ku gitsinagore ,aho batakaza ubushobozi bwo kumenya ikintu no gupima ingaruka Zakivamo ,ugasanga ntibatinya kwishora mu bikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse ibi bikaba byaranagaragaye ku bagabo ariko ku kigero gito ugereranyije n’abagore.

5.Gutakaza ubushobozi bwo gufata imyanzuro ihamye

Imuntu iyo yamaze kubatwa n’urumogi atakaza ubushobozi bwo kureba ikintu ,akamenya kugisesengura no. Kumenya risks Zakivamo ,nanone ubwonko ntibuba bugikora mu buryo busanzwe bityo agatakaza ubushobozi bwo kumenya umwanzuro ukwiye ,ugasanga si umuntu wagisha Inama ,byose kuri we byarangiritse byaranataye umurongo.

6.Gutsindwa ku ishuri

Abana bakiri bato bari mu kiciro cy’,ubugimbi bakoreweho ubushakashatsi byagatagaye ko gutsinda kwabo kwagiye kugabanuka ku buryo bugaragaza nyuma yo gutangira kunywa urumogi ,ibi bikaba biterwa no kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse no kuba barangajwe nibyo bikorwa ntibabone umwanya uhagije wo kwita ku masomo.

izindi nkuru wasoma

Ubushakashatsi:Impungenge ku mikoreshereze ya Telephone zigezwe ko zishobora kwangiza kurusha ibiyobyabwenge bikaze nka za Heroine

Uburyo wakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no gufata imyanzuro ihamye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post