Mugabo nawe musore ibi bintu 5 bituma utakaza ubushobozi bwawe bwa kigabo

Mugabo nawe musore ibi bintu 5 bituma utakaza ubushobozi bwawe bwakigabo

Hari ibintu bitanu abagabo badakora cyangwa batitaho ariko bikaba bibagiraho ingaruka zihambaye zo gutakaza ubushobozi bwabo bwa kigabo harimo ni gutakaza ubushobozi bwo gutera akabariro ,kugira ijambo n’igikundiro mu rugo nibindi bijyana n’ubukaka n’ubushyongore bya kigabo.

Dore ibintu bitanu birimo ku kwangiza

1.Kudasukura bihagije igitsina cyawe

Burya igitsina gabo gishobora kubika no kuregamo imyanda ,Kandi iyo myanda ikaba yagutera infegisiyo zanacyangiza ku buryo bukomeye.

Ni byiza gusukura igitsina cyawe bioraho ,cyane cyane nk’igihe wabize ibyuya byinshi ,mu gihe umaze gutera akabariro ndetse no mu kindi gihe cyose ubona ko ari ngombwa ,wongereyeho no mu gihe woga.

2.Kunywa imiti yongera akabaraga mu gutera akabariro

Burya muri rusange iyi miti ku bagabo si myiza ,ituma batakaza Burundu ubushobozi bwo gushyukwa mu buryo karemano bityo bakabikenera gusa ari uko bafashe iyi miti .

Niba ufite ikibazo cyo kutabasha mu buriri ni byiza kwivuza ,muganga akaba ariwe ukwandira iyi miti Kandi ukayinywa biri ngombwa Kandi burya ni byiza Gukoresha ibiribwa mu kwivura iki kibazo kurusha Gukoresha ibinyabutabire biba mu miti.

3.Kunywa ibinyobwa byinshi birimo amasukari

Amasukari ni kimwe mu bintu byangiza bikomeye umubiri ,bikongera ibyago byo kurwara Indwara za diyabete n’indwara z’umutima Kandi izi ndwara zizwiho gutuma utakaza ubushobozi bwawe bwo gutera akabariro bikaba bishobora no guhinduka amateka mu buzima bwawe biturutse kuri izi ndwara.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko ari byiza gukora ibishoboka byose ngo hirindwe izi ndwara aribyo gukora imyotozo ngororamubiri ,kwirinda stress ,kuranywa inzoga n’itabi ,kwiyabira kwisuzumisha indwara zitandura a nibindi…

4.Gukora cyane no guhorana stress

Burya abagabo turakora cyane ,tukabyuka mu gitondo cya kare ,tugakora imirimo ivunanye nibindi byose bigoranye ngo tubashe kubona ibyo tugaburira imiryango ariko iyi mibereho idushyira mu kaga gakomeye ko kwibasirwa n’indwara zitandukanye ,ahanini zikomoka ku budahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kubera stress ,indwara za diyabete ,umutima nizindi zizishamikiyeho.

Ni byiza gukora cyane ariko no kuruhuka ukiyitaho bikajyanmuri gahunda zawe Kandi wakumva utameze neza ukihutira kwa muganga.

5.Kudakora medical check up

Yewe ntiwapfa kubona umugabo wakoresha medical check up ariryo suzuma ry’umubiri wose atarwaye ,Kandi burya abagabo uko bagenda bakura niko ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate byiyongera bityo bikaba ari byiza guhora twisuzumisha.

Burya Gukoresha check up bituma umenya uko ubuza buhagaze ,niyo waba ufite ikibazo kikamenyekana kare bakakivura.

Izindi nkuru Wasoma

Abagabo nabo baba bagiye gukorerwa ibinini byo kuboneza urubyaro

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri

Sobanukirwa :Indwara ya Prostate

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post