Jenerali Muhoozi Kainerugaba yatangaje bimwe mu byagizwe ibanga yasezeranyije Perezida kagame

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter Jenerali Muhoozi Kainerugaba uyobora ingabo zirwanira ku butaka ,akaba umuhungu w’imfura wa Museveni ndetse n’umujyanama we mu bya politiki yatangaje bimwe mu bintu bikubiyemo mu byo yasezeranyije Perezida Paul Kagame biganisha ku kuzahura umubano w’U Rwanda na Uganda.

Jenerali Kainerugaba yagaragaje Umuhati mu kuzahura umubano w’U Rwanda na Uganda wari warazambye ndetse n’imipaka ihuza ibi bihugu byombi yarafunzwe .

Ibi akaba yarabigaragaje akorera ingendo zigera Kuri ebyiri mu Rwanda zigamije kuganira no gushakira hamwe igisubizo cyuyu mubano wari warazambye.

urugendo rwa mbere yarukoze tariki ya 22 Mutarama 2022,yongera kugaruka tariki ya 14 Werurwe2022 ,uyu muyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka,nyuma yizi ngendo zombi nibwo ibiganiro ningendo yakoze byatanze umusaruro urimo ifungurwa ry’imipaka tariki ya o7 Werurwe 2022 ndetse n”ubushake bwo gukemura Aya makembirane byaragaragaye ku mpande zombi ,bitandukanye n’ibindi biganiro byari byarageragejwe ariko ntibigere ku musaruro ufatika.

Perezida Kagame yagabiye ,uyu muhungu wa Museveni Inka zo mu bwoko bw’inyambo ,mu muco Nyarwanda guhana Inka ni ikimenyetso cy’ubucuti ,ubuvandimwe n’ubudahemuka Kandi ukugabiye Inka aba akwifurije gutunga ugatunganirwa ndetse no guhorana amata.

Kuri konti ya Twitter yanditse ati mu bintu bya mbere nasezeranyije marume (Data wacu) mu mezi atatu atambutse ,akomeza agira ati nk’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikari cya UPDF ,namusezeranyije ko tutazigera dushoza intambara ku Rwanda , Yungamo ati Icya kabiri namusezeranyije ko nta muyobozi mu ngabo zanjye uzaguma mu gisirikari naramuka arwanye n’U Rwanda. Yakomeje agira ati ibindi biracyaza….

Muri iyi minsi ku bantu bakoresha urukuta rwa Twitter babonye kenshi Jenerali Muhoozi akomeza kwita Perezida Kagame ,Marume we ,ndetse yanakomeje agenda agaragaza amwe mu mafoto ya kera ,yandika n’amagambo agaragaza urukundo afitiye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange .

Igihugu cya Uganda cyagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo cyaro gifitanye n’U Rwanda ndetse ubu imipaka yarafunguwe nuko urujya n’uruza rw’abantu rutarasubira nka kera ariko bika bikekwa byatewe n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 ziriho.

Izindi nkuru Wasoma

Umuyobozi wa ONU arifuza kuganira na Putin ndetse na perezida wa Ukraine bwana Zelenskyy ,ni iki kitezweho muri ibi biganiro?

Mugabo ,Dore ibintu ukomeza gukora kandi birimo kugusenyera urugo buhoro buhoro

ingabo za ukraine zagotewe mu ruganda rwa Azovstal ziratabaza amahamga ngo azitabare

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post