Akamaro 8 ka shokora ku mubiri wa muntu

Akamaro 8 ka shokora ku mubiri wa muntu

Shokora ni kimwe mu biribwa ndoshya ,shokora ikaba yuzuyemo intungamubiri zitandukanye Kandi z’ingenzi ku mubiri wa muntu .

inganda zikora amashokora bagerageza kongeramo ,intungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini ,n’imyunyungugu itandukanye kugira ngo zirusheho kugira akamaro abazirya.

Dore akamaro ka Shokora.

1.Kunoza imikorere myiza y’umutima

Shokora ni nziza ku mikorere myiza y’umutima ,Aho zikungahaye ku binyabutabire bya flavonoid bigira uruhare runini mu kunoza imikorere myiza y’umutima.

Ubushakashatsi bugaragaza ko shokoranyirabura igira uruhare mu gutuma amaraso atembera neza ,mu kubuza ko amaraso yakwipfundika ndetse no Kugabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara ya stroke.

2.Kugabanya no kuvura stress

ikinyamakuru cya Mayoclinic.com kivuga ko shokora yirabura ifasha mu kuvura no koroshya ibibazo bijyanye n’imihangayiko cyane cyane ibi bigakorwa na shokora kubera antioxidant ziyibonekamo .

3.Shokora ifasha umubiri kwinjiza umunyungugu wa manyeziyumu.

Ikinyamakuru cya mayoclinic.com kivuga ko shokora ikungahaye ku munyungugu wa manyeziyumu ,utu munyungugu ukaba ari ingenzi ku mubiri wa muntu byinshi kuri uyu munyungugu Soma Akamaro ku Umunyungugu wa manyeziyumu

4.Kunoza imikorere myiza y’ubwonko

Muri shokora dusangamo intungamubiri za flavonoid cocoa na theobromine zo mu bwoko bw’ibyitwa antioxidant bifasha mu mikorere myiza y’ubwonko.

5.Irinda kwibagirwa

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya FASEB Journal buvuga ko shokora yirabura igira uruhare mu kurinda uturemangingo tw’ubwonko bityo bikanatuma umuntu adapfa kwibagirwa no kurinda ko ubwonko bwatakaza amakuru muri rusange.

6.Kuringaniza isukari mu mubiri no Kugabanya ibyago byo kurwa a diyabete

Ubushakashatsi butandukanye buvuga ko shokora ifasha mu kunoza imikorere myiza ya insuline ,Insuline ukaba ari umusemburo ugira uruhare rukomeye mu Kuringaniza no gushyira ku rugero rwiza ikigero cy’isukari mu maraso.

7.Gutera imikorere myiza y’amara no gufasha abantu Kugabanya ibiro by’umurengera

Shokora itera imigendekere myiza y’igogora ,iyo umuntu yayiriye ituma yumva ahaze bityo bikagabanya ingano y’ibyo yagombaga kurya ,bityo nibiro bye bikaba byagabanuka.

Nanone bivugwa ko iyo wariye shokora ,ubushake bwo kurya buragabanuka nabyo bikagabanya ibyo wagombaga kurya.

8.Ni nziza cyane ku ruhu

Shokora ituma umubiri ukora poroteyine zo mu bwoko bwa collagen ku bwinshi Kandi collagen igira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rusa neza ,rukanoga ,rukagira itoto.

nanone ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant biboneka muri shokora birinda ko imirasire mibi iva ku izuba ya ultraviolet itinjira mu ruhu

Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri ya Nyababyeyi

Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu

Vitamini zitandukanye ,akamaro kazo n’ibiribwa wazisanga

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post