ingabo za ukraine zagotewe mu ruganda rwa Azovstal ziratabaza amahanga ngo azitabare

Nyuma yaho Uburusiya bwigaruriye umugi wa Mariupol uherereye hafi y’inyanja ya Azovu ,hari itsinda ry’abasirikari ba Ukraine bagotewe mu ruganda rukora ibyuma rwa Azovstal .

Gufata uyu mugi ni bimwe mu bintu byakomereye infabo z’uburusiya kuko infabo za Ukraine zaharwaniye umuhenerezo ,ndetse abenshi muribo abarenga ibihumbi bine bahasize ubuzima.

Nyuma yo gufata uyu mugi ,ingano za Ukraine zari zisigaye zahungiye mu ruganda rwa Azovstal rukora ibyuma ,bihisha mu nzu zo hasi zuru ruganda .

uruganda rwa Azovstal

Iru ruganda rwa Azovstal ruri kuri hegirali zirenga 1000 ,ubu hose rukaba rukikijwe n’amatsinda y’ingabo z’abarusiya yiteguye kurasa uwazamura umutwe wese bikaba bivugwa n’ibinyamakuru by’iburengerazuba ko uru ruganda ruzengurutswe n’abamudahusha ndetse n’intwaro zikomeye.

Uburusiya bwahaye aba basirikari ba Ukraine igihe cyo kuba bashyize intwaro hasi ubundi bakishyira mu maboko y’Uburusiya bitagenda uko ubundi bakabamushaho umuriro w’amasasu.

Izi ngabo zikaba zikomeje kwinangira no kwanga kurambuka intwaro hasi ariko ngo bakaba babitegekwa na Leta ya Ukraine yazitegeyeho Uburusiya ngo buzice hanyuma ibushinje ibyaha by’intambara .

Uburusiya bukaba bwaratangaje ko muri iri tsinda ryagotewe mu ruganda harimo n’abanyamahanga bagiye kurwanira Ukraine ndetse hakaba harimo n’itsinda ry’umutwe wa Azovu wagiye ushinjwa n’Uburusiya gukorera jenoside abaturage bavuga ururimi rw’ikirusiya batuye mu gace ka Donbass na Luhansky.

Muri iki gitondo ni bwo Majoro Serhiy Volyna uyoboye iri tsinda ryagoswe yashize ku karubanda videwo itabaza ayohereza ku binyamakuru bitandukanye birimo nka BBC ,CNN ,REUTERS nibindi .

Muri iyi videwo avuga ko bagoswe n’igisirikari cy’umwanzi gikomeye ,haba mu kirere no ku butaka ,akavuga ko igisirikari cy’umwanzi gikubye itsinda rye inshuro zitabarika.

Yongeraho amahanga natagira icyo bakora ngo batabarwe ,we n’itsinda rye ndetse n’abaturage babahungiyeho barimo abagore n’abana baribwicwe nabi ,Kandi ko bafite inkomere zirenga magatanu zikeneye ubufasha ,Dore ko ibiryo n’imiti byabashyiranye .

mu makuru yagiye atangazwa bikaba bikekwa ko igisirikari cy’uburusiya Kiri gutegura uburyo bwo kurasa ibitwaro bikomeye birimo za missile ngo birimbure Burundu uri ruganda n’abarurimo ariko aya makuru akaba ashyidikanywaho kukoUburusiya ntibwigeze buyatangaza.

Izindi nkuru wasoma

BURYA AFURIKA YEPFO NICYO GIHUGU CYONYINE CYABASHIJE GUSENYA INTWARO KIRIMBUZI CYARI GIFITE SOBANUKIRWA NA BYINSHI WIBAZA KU NTWARO KIRIMBUZI

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post