Ibyago bikomeye imbuga nkoranyambaga ziri guteza kubakiri bato

Ibyago bikomeye imbuga nkoranyambaga ziri guteza kubakiri bato

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga ba Kaminuza ya Oxford mu gashami kayo kitwa Oxford internet institute bugaragaza ingaruka mbi kandi zikomeye imbuga nkoranyambaga ziri guteza ku bakiri bato ndetse n’abakuru muri rusange .

Ikinyamakuru cya Nature of Communication kivuga ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 11 na 13 aribo bangizwa cyane nizi mbuga nkoranyambaga kurusha indi myaka naho abahungu bakaba baba bari mu myaka 14 na 15 nabo nibo bangizwa nizi mbuga bkoranyambaga ku kigero kiruta ibindi byiciro habariwe ku myaka.

Ibi byiciro by’imyaka bishobora gutungurana nkatwe hano iwacu ,kubera ko muri iyi myka nta mwana uba yari yagatunze telefona ya smartphone ku buryo byamugirah ingaruka ariko binyuranye no mu bazungu kubera ko bo muri iyi myaka umwana aba atunze telephone yigengaho ya smartphone ndetse na mudasobwa cyangwa tablet bity kujya ku mbuga nkoranyambaga bikaba biborohera.

Uku kubatwa n’imbuga nkoranyambaga muri ibi byiciro by’imyaka twavuze haruguru bikaba bitera impinduka zidasanzwe ku bwonko ku bijyanye n’imikorere no kubatwa n’inbintu bitandukanye ,ariho n’ibibazo bitangirira .

Mu bigaragazwa nk’ibyago biterwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bakiri mu myaka y’abato ni ukugenda bacika ku gusabana no kuganira n’inshuti zabo ,ugasanga abantu babaho mu bwigunge no kuba banyamwigenda ,ib bikaba bishobora kuzamura indwara zo mu mutwe nk’agahinda gakabije no kwiyahura .

nanaone byagaragaye ko uko umuntu agenda arushaho kubatwa nizi mbuga nkoranyambaga ari nako agenda arushaho gukuza muri we umuco mubi wo kutanyurwa no kwimakaza umuco wo kwifuza gukabije.

Proffesor Andew Prybylski ,umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko ikibabaje ari iyo myitwarire idasanzwe igenda yinjira mu muntu ,ikamutera kurushaho lkujya nkure y’abandi no kuzamura irari ryo kwifuza ibyo abona kuri izo mbuga bityo agira inama ababyeyi kugenzura uburyo abana bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 84.000 bari hagati y’imyaka 10 na 80 ,kandi bwagizwe uruhare n’amatsinda atandukanye y’abahanga harimo abaganga bavura imitekerereze ,abaganga bavura ubwonko ,abaganga b’indwara zo mu mubiri n’abandi

inkuru wasoma Ingaruka kureba amashusho y’urukozasoni bigira ku bwonko bwacu

Ni ukubera iki amashusho y’urukozasoni amaze kwigarurira imitima ya benshi? ingaruka zabyo ni izihe :

Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Cambridge na Donders institute for Brain ,ariko bwose bwagaragaje ibintu bihura birimo ,kuzamura ikintu cyo kutanyurwa ku bazikoresha ,indwara z’imitekerereze ,kurushaho kwigunga no kwitandukanya n’abandi ,imyitwarire idasanzwe ndetse no gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe no kwibuka.

Iyandikishe hano uzajye ubona amakuru yacu ya buri munsi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post