Ibanga ritangaje riva mu kunywa amazi arimo indimu


Ibanga ritangaje riva mu kunywa amazi arimo indimu

Amazi yashizwemo umutobe w’indimu  ni ingenzi cyane ku buzima ,Abahanga mu mirire bagaragaza ko kunywa amazi yashizwemo umutobe w’indimu ari byiza cyane ku mubiri ,buretse kuba bituma amazi ahumura neza ,akanaryoha ,aya amazi anagira ingaruka nziza ku mikorere myiza y’umubiri.

Dore akamaro ko kunywa amazi yashizwemo umutobe w’indimu

1.Kurinda ko umubiri wazahazwa n’umwuma

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Food and Nutrition Board ,kivuga ko muri rusange ,umuntu aba agomba kunywa byibuze litiro ebyiri z’amazi ku munsi , akaba ari amazi yanyweye wongereyeho ayo yakuye mu biribwa.

Ku bantu bamwe ,badakunda kunywa amazi yonyine ,kuyongeramo umutobe w’indimu bituma bayakunda kandi bakaba bashobora kuyanywa nta mbogamizi kugera kuri za litiro zagenwe.

2.Aya mazi abonekamo Vitamini C ku bwinshi

Burya indium zibonekamo Vitamini C ku bwinshi ,Vitamini C ikaba ifasha umubiri gusohora ibinyabutabire by’uburozi bizwi nka free radicals mu mubiri ,nanone iyi vitamin ni ingenzi mu kuzamura no kongerera imbaraga abasirikari b’umubiri.

Bityo kunywa amazi yashizwemo ,umutobe w’indimu bituma ubasha kuronka iyi vitamin c ndetse abahanga mu buvuzi bavuga ko kunywa aya mazi bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima ,stroke ndetse akaba ari na meza cyane ku murwayi wa hypertension.

3.Kuyanywa bifasha umuntu wifuza kugabanya ibiro

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikinyabutabire cya Polyphenol antioxidant kiboneka mu ndimu ku bwinshi gifasha mu kugabanya ibiro by’umurengera.

Bityo kunywa amazi yongerewemo ,umutobe w’indimu bikaba byafasha umuntu wifuza gushyira ibiro bye ku kigero cyiza.

4.Kunywa amazi yongerewemo indium bituma umuntu agira uruhu rwiza kandi rutoshye

Vitamini C iboneka mu ndimu ifasha mu kurinda iminkanyari ku ruhu bikarinda uruhu gusaza no kwangirika cyane cyane kuba rwakwangizwa n’izuba.

5.Kuyanywa bituma igogorwa ryibyo twariye rigenda neza  

Abantu benshi banywa amazi yongerewemo umutobe w’indimu mu gitondo bakibyuka ,bibafasha kubarinda indwara ya constipation ,

Nanone kunywa aya mazi byaba akarusho bikaba ari akazuyaza ,ubushakashatsi bugaragaza ko atuma igogora rigenda neza ,amara agakora neza ndetse n’intungamubiri ziva mubyo turya zikajya mu mubiri nta nkomyi.

Hari abakoresha indium bifashishije ubusharire bwayo bagira ngo bongerere umuntu ubushake bwo kurya ,nanone ubu buvuzi bkaba bwaragaragaje butuma  igogora rigenda neza ndetse bikanarinda ko uburozi buva mu biribwa bwagira icyo bugutwara.

6.Aya mazi afasha mu gusukura umwuka

Mu gihe umuntu afite ibibazo byo kuba ahumeka umwuka uhumura nabi,byagaragaye ko kunywa amazi arimo indimu  bimufasha gusukura mu kanwa impumuro mbi ikavamo bityo n’umwuka asohora ukaba utanuka.

Si ibyo no mu gihe umuntu yahekenye ibitunguru bibisi ,kunywa aya mazi byirukana ya mpumuro yabyo. Nanone kunywa aya mazi abahanga bavuga bituma imvubura z’amacandwe zikora neza bityo umuntu ntiyumagare mu kanwa.

7.Kunywa amazi yongerewemo indimu birinda kwibasirwa n’utubuye two mu mpyiko (kidney stones)

Mu ndimu dusangamo ikinyabutabire cya citrate ,ahanini kiba gikomoka kuri aside citric nayo iboneka m ndimu , iyi citrate ikaba ariyo ifasha umubiri mu kwirinda ko mu mpiko havukamo utubuye duto tuzwi nka kidney stones.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/vitamini-zitandukanye-akamaro-kazo-nibiribwa-wazisanga/

https://ubuzimainfo.rw/nubwo-abantu-bibwira-ko-igitunguru-ari-ikirungo-gusa-ese-waruziko-gifite-akamaro-kingenzi-ku-buzima-bwacu/

https://ubuzimainfo.rw/niba-ujya-wibasirwa-nindwara-zoroheje-zikakuzahaza-dore-ibint-byagufasha-kuzamura-abasirikari-bumubiri-no-kubongerera-imbaraga/

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nibyiza-bya-vitamin-c/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post