Ibyago biterwa no kunywa amazi arimo umutobe w’indimu n’uburyo wakwirinda ingaruka zabyo

Ibyago biterwa no kunywa amazi arimo umutobe w’indimu n’uburyo wakwirinda ingaruka zabyo

Nubwo bwose kunywa amazi arimo umutobe w’indimu ari byiza ku mubiri wacu ,ariko ntihakirengagizwa ko hari n’ingaruka mbi ,aya mazi ashobora gutera ku mubiri wacu

Muri izo ngaruka akenshi zikaba zikomoka kuri aside iboneka mu ndimu ikaba yagira ingaruka zitari nzia ku menyo no mu bindi bice bimwe na bimwe .







Bimwe mu byago biterwa no kunywa amazi yongerewemo umutobe w’indimu

1.Kwangirika kw’amenyo

Aside iboneka mu ndimu ,ifite ubushobozi bwo kwangiza agace ko ku ryinyo kazwi nka enamel ,aka gace tukaba twakagereranya n’igifuniko cy’iryinyo

Kugira ngo wirinde ko amazi arimo umutobe w’indimu atangiza amenyo yawe ,ni byiza kuyanywa ukoresheje umuheha

2,Kuba ashobora kugutera ikirungurira

Ku bantu bamwe na bamwe kunywa amazi arimo indium bituma bafatwa n’ikirungurira ariko ku bandi nabwo hari abo byagaragajwe ko aya mazi ashobora kubavura ikirungurira byose bikaba biterwa n’umubiri w’umuntu.

Icyo wakora ni ngombwa kumenya ingaruka ,kunywa aya mazi byakugiraho niba byatuma ufatwa n’ikirungurira cyangwa niba byakikuvura.

3.Kuba ushobora kwituma umusarani woroshye cyane ,ukaba wabangamirwa no kwituma inshuro nyinshi

Amazi arimo indium atuma umusarani woroha ndetse akanavura constipation ,akaba aribyo bita laxative effect ,bityo hari igihe izi ngaruka ziba nyinshi bityo umuntu akituma umusarani woroshye cyane bityo akaba yakenera kujya mu bwiherero kenshi.

4.Kubabara mu gifu

Ikinyamakuru cya Medical news today kivuga ku bantu bafite uburwayi bw’igifu ,Atari byiza kunywa amazi yongerewemo indium kuko atuma kibabaza.

Umusozo

Muri rusange kunywa amazi arimo indium ni byiza kandi bifitiye akamaro kanini umubiri wacu,ni byiza kumenya umubiri wawe bityo ukanamenya ingano yayo utagomba kurenza , mu gihe utegura aya mazi ,ugomba kuyategurana isuku ndetse n’indimu ukazitegurana isuku nyinshi ,kugira ngo hirindwe za mikorobi mbi ,dore ko byagaragajwe ko burya igishishwa cy’indimu gishobora kubika za mikorobi nyinshi.






https://www.youtube.com/watch?v=Ca4XX_Evpmw




Izindi nkuru wasoma





akamaro-kindimu





ibanga-ritangaje-riva-mu-kunywa-amazi-arimo-indimu/





sobanukirwa-na-byinshi-ku-ndwara-yubugendakanwa/


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post