Impinduka zigaragara ku mubiri w'umugore kuva agisamwa kugeza abyaye

Umugore wamaze gusama ,umubiri we ugira impinduka zigaragara kandi nyinshi ,ibi ahanini bigaterwa n’imisemburo yiyongera muri we ,iba igamije gushyigikira imikurire y’umwana uri mu nda,bikanaterwa nanone nuko umwana aba agenda akura mu nda ku muvuduko munini.

Bimwe mu bimenyetso biburira umugore ko yasamye

1.Kubura imihango

iki kikaba ari ikimenyetso cya mbere kimenyesha umugore ko ashobora kuba yarasamye

2.Kubyimba amabere

Ibi ahanini bikaba biterwa no kwiyongera kw’imisemburo mu mubiri we bitewe nuko yasamye.

3.Kugira iseseme no kuruka

iki kimenyetso gikunze gutangira hashize ibyumweru bibiri asamye

4.Kunyara inshuro nyinshi

Uko umwana agenda akurira muri nyababyeyi ,niko agenda asunika uruhago bityo umugore akumva akneye kwihagarika kenshi.

5.Guhorana umunaniro

Abagore benshi batwite bakunze kumva bafite umunaniro n’isereri

Impinduka zishyingiye ku byumweru by’inda iba imaze

Ku cyumweru cya mbere

Iki ni igihe kidasanzwe ku mugore nubwo bwose nta bimenyetso kigaragaza ariko igi ryavutse bitewe n’intangangore yahuye n’intangangabo ritangira kugenda ryerekeza muri nyababyeyi.

Muri iki gihe umugore ashobora kutabimenya ariko benshi bahurira ku kuba bumva bashaka kurya kenshi ,bafite inzara cyane.

Ku cyumweru cya kabiri kugeza ku cyumweru cya kane

Iki gihe ibimenyetso bimwe na bimwe bitangira kugaragara nko kubyimba amabere ,kumva ufite umunaniro ,kwihagarika kenshi ndetse hari nabatangira kugira iseseme.

Ingobyi y’umwana itangira kwirema ,urureri narwo rukaza ,ni ukuvuga ko rya gi ryakomotse kuguhura kw’intangangaboo n’intangangore riba ryararangije kugera muri nyababyeyi. muri ibi bihe hari abagore bavuga ko babonye uturaso duke ku buryo bashobora kwikanga ko imihango yaje ariko tugahita dushyira.

Ku cyumweru cya gatanu

Rya gi rirakura rikangana n’impeke ari nako rigenda rigira impinduka zirema umuntu wuzuye ,Ubwonko ,ibice by’umubiri ,imitsi itwara amaraso bitangira kwirema ,

Ku cyumweru cya gatandatu

Mu ri iki gihe uruti rw’umugongo narwo rurirema,umutima uagatangira gukora ,ugatera amaraso nubwo bwose ikizavamo umwana kiba gifite ishusho imze nk’inyuguti ya C ,ariko byinshi mu bikorwa n’umubiri biba bikorwa.

Muri iki gihe ninabwo umugore atangira kugira iseseme no kuruka cyane ,hari n’igihe umuvuduko w’amaraso we umanuka bitewe n’imisemburo yahindaguritse ,

Kuri iki gihe umugore nibwo akwiye gutangira kunywa ibinini byongera amaraso ,

Ku cyumweru cya 7

Nibwoo rero bya bimenyetso byo kuruka no kugira iseseme biba bikabije,ubwonko bw’umwana buratangira bukirema neza ,ndetse nibindi bice by’umwana bikaremwa nk’amazuru nibindi.

Iki gihe nanone inkondo y’umura ihita yifunga ku buryo nta kintu cyakwinjira muri nyababyeyi .

Ku cyumweru cya 8

Iki gihe umutima w’umwana utangira kumvikana ,hakoreshejwe imashini yabigenewe ,nanone iyo umugore asutamye ashobora kumva ababara mu matako.

Ku cyumweru cya 9

Umwana aba atangiye gukura ku buryo uba wumva asunika uruhago ,

Kuri iki gihe utwenge two ku mubiri w’umwana dutangira kwirema ndetse n’imoko z’amabere zikirema,amaguru n’amaboko by’umwana bikaremwa uruhago n’umwijima bye nabyo bikaremwa.

Muri iki gihe umubyeyi aba agomba kunywa amazi menshi.

Ku cyumweru cya 10

Kuri kino gihe ibice hafi ya byose by’umwana biba biriho kandi byartangiye gukora,,amagufa ye nibyitwa cartillage nabyo bihita bitangira kuremwa,amaso y’umwana atangira kugaragara ndetse umwana agatangira kubona umwuka mwiza uva kwa mama we .

Ku cyumweru cya 11

Muri iki gihe nibwo umubyeyi atangira kurarikira ibiribwa runaka ,ndetse n’umwana aba akura ku buryo bwihuse.

Ku cyumweru cya 12

Muri iki gihe umwana aba agaragara nk’umwana ndetse aba apima hafi amagarama 14 ,inda y’umubyeyi biba bigaragara ko ikura,

Ku cyumweru cya 13

Kino gihe igihembwe cya mbere cyo gutwita kiba kirangiye,umubyeyi asabwa kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ,n’umwana biba bigaragara ko akura.

Ku cyumweru cya 14

Umubiri w’umwana uba ukora ndetse ushobora no kumva umwana atera akageri ku nda,,muri iki gihe abaganga bashobora gupima umwana bakamenya ubumuga afite nk’uruti rw’umugongo rufite ikibazo nibindi.

Icyumweru cya 15

Muri iki gihe inda iba yarakuze ku buryo bugaragara ndetse umubyeyi ashobora no kumva ababara byoroheje,

Ku cyumweru cya 16

Umwana akura ku muvuduko wihuta ,umubyeyi akiyongera mu biro ,umwana ukumva anakina cyane.

Ku cyumweru cya 17

Umwana aba akura ,inda yaraje imbere ,umwana akina .

Ku cyumweru cya 18

Iki gihe abaganga baragupima bakakubwira igitsina cy’umwana

Ku cyumweru cya 19 kugeza ku cyumweru cya 22

Muri kino gihe amazi umwana yogamo aba yariyongereye .inda ikura ,umwana wumva ko akina ,umubyeyi ashobora kuba yarwara impatwe(kwituma bimugoye0

ku cyumweru cya 23 kugeza kuri 24

Amaso y’umwana aba yararemwe ariko nta bara ,nanone muri iki gihe umubyeyi ashobora kurwara ikirungurira.

Ku cyumweru cya 25 kugeza ku cyumweru cya 30

Inda iba yarakuze ndetse umubyeyi abangamirwa nayo ,ukumva umwana yumva amajwi cyangwa ikintu cyakora kunda agatera umugeri.

Umubyeyi yumva ashaka kwihagarika kenshi ,amabere ye atangira gukura no kubyimba

Kuva ku cyumweru cya 30 kugeza ku cyumweru cya 41

Muri ibi byumweru inda iba ikura cyane ,umubyeyi akananirwa ku buryo bugaragara ndetse ninibyumweru ababyeyi benshi babyara nko kuri 38 n 39.

Ni u=ibyumweru by’ingenzi mu mikurire y’umwana kuko nibyo bigena niba avuka ashitse cyangwa niba avuka agejeje igihe.

Ku cyumweru cya 42

Iyo wujuje iki cyumweru utarabyara ,umuganga akakwandikira imiti yabugenewe ituma ubona ibise ukabyara

iyo umwana amaze kuvuka ni byiza kumwitaho ,umubyeyi akiyitaho ndetse akihattira kurya no kunywa ibintu bituma abona amashereka ahagije

Izindi nkuru wasoma:

Amafunguro y’ingenzi umugore utwite akwiye kwibandaho

Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y’agahinda gakabije

Ese umukobwa ashobora gusama mu gihe ari mu mihango?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post