Ibyago bihambaye kudasinzira bihagije bitera ku mubiri wa muntu

Muri rusange umuntu mukuru agomba gusinzira amasaha ari hagati ya 7 na 9,buretse ko abahanga benshi bahuriza ku masaha 8 ,umwana muto we ashobora no gusinzira kugeza ku masaha 12,iyo wasinziriye aya masaha umubiri uba waruhutse bihagije wanabonye umwanya wo gusana ibyangiritse no kwisubizamo ubuyanja.

Iyo umuntu adasinzira bihagije ,umubiri we utakaza imbaraga haba mu mikorere yawo ,mu mikorere y’ubwonko ,uturemangingo twawo tugasaza ku muvuduko uri hejuru ,indwara zigatangira kumwibasira no kumuzahaza ,abasirikari b’umubiri bagacika intege nibindi byinshi..

Mu gihe umuntu asinziriye ,burya nicyo gihe cyiza umubiri uba ubonye ngo wisubiranye ,uvure ibikomere byawo ,uringanize uburinganire mu binyabutabire byawo ,ubwonko bukisuganya bukavugurura inzira z’amakuru ndetse bukanabika amakuru bwakiriye mu gihe wari maso.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2016 ,bwagaragaje ko abantu badasinzira bihagije baba bafite ibyago biri hejuru byo gupfa bakiri bato.

Ingaruka zo kudasinzira bihagije

1.Kwibagirwa cyane

Iyo umuntu asinziriye ubwonko buba bubonye umwanya wo kwisuganya ngo busesengure amakuru bwakiriye ndetse bunayabike neza ,iyo rero umuntu adasinzira bihagije ubwonko bugenda butakaza ubushobozi bwo kubika amakuru.

2.Guhindagurika kenshi mu buryo wiyumva (amarangamutima)

Iyo umuntu adasinzira bihagije ,ahindagurika mu marangamutima ugasanga ahorana umushiha ,ubundi ugasanga yigunze ,ibi bikaba biterwa nuko adasinzira bihagije .

3.Gucika intege kw’abasirikari b’umubiri

Iyo umuntu adasinzira bihagije abasirikare barinda umubiri batangira gucika intege ,agatangira kwibasirwa n’uturwara twa hato na hato ,cyane cyane indwara ziterwa n’amavirusi nk’ibicurane kandi zikaba zamuzahaza.

4.Ibyago byo kuba yarwara Diyabete biriyongera

Kudasinzira bihagije bitera umubiri kuvubura umusemburo muke wa Insuline ,ibi bikaba bitera ikigero cy’isukari mu maraso kwiyongera ,abantu badasinzira bihagije baba bafite ibyago byinshi byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

5.Ubushake buke bwo gutera akabariro

Umuntu udasinzira bihagije akunda kwibasirwa n’ikibazo kugira ubushake bwo gutera akabariro ,ibi bikagaragara cyane ku bagabo ,bikba bikekwa ko biterwa n’igabanuka ry’umusemburo wa testeterone.

6.Kunanirwa gushyira ibitekerezo hamwe no kwita ku bintu

Umuntu udasinzira bihagije agenda atakaza ubushobozi bwo kwita ku bintu ,ndetse no guhanga udushya bikamugora ,gukoresha umutwe awubyaza ibitekerezo bishya bikamugora.

7.Kwiyongera kw’ibyago byo kuba wakora accident

Iyo umuntu adasinzira bihagije ,ahanini umuntu ahorana isereri no kumva atameze neza ,ibi bikaba bishobora gutuma wakora accident ku buryo bworoshye.

8.Gufatwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso(hypertension)

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu badasiznira bihagije ,bakaba basinzira byibuze amasaha atanu cyangwa munsi yayo baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’uburwayi bwa hypertension ku kigero kiri hejuru.

9.Umubyibuho ukabije

Iyo udasinzira bihagije ,uduce tw’umubiri tubwira ubwonko ushonje ntidukora neza ,ibi bikaba bishobora gutuma umuntu arya ibiryo by’umurengera ,ari nabyo byamutera umubyibuho ukabije.

10.Ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara z’umutima biriyongera

Iyo umuntu adasinzira bihagije ibyago byo kuba yakwibasirwa n’indwara z’umutima biriyonfgera cyane ku buryo biruta kure iby’umuntu ukoresha inzoga z’umurengera.

Izindi nkuru wasoma:

Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa

Amabanga wakoresha ukigarura umutima w’umukobwa wihebeye

Niwibonaho ibi bimenyetso ,uzamenye ko ushobora kuba urwaye indwara z’umutima

Ni bande bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara ya Stroke?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post