Akamaro ka Sereri ku mubiri wa muntu

Kuri bamwe Sereri zifatwa nk’ikirungo ku bandi zishyirwa mu cyciro cy’imbogarwatsi  ndetse burya abenshi bakoresha Sereri bayishyira mu nyama ,hagamijwe kongera uburyohe bwazo ndetse n’umufa wazo ukaba waryoha ukanahumura neza.

Ariko burya Sereri yuzuyemo intungamubiri dukeneye ku bwinshi ndetze z’ingenzi cyane ku mibereho ya muntu

Muri Sereri dusangamo intungamubiri zikurikira

1.Vitamini A

2.Vitamini C

3.Vitamini K

4.Potasiyumu      

5.Intungamubiri ya Folate

6.Kalori  zigera kuri 14

7.Intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine

8.Ibinyamasukari garama 3

9.Sereri zikungahaye ku bizwi nka Fibre zifasha mu gusohora uburozi bubi mu mubiri

10.Karisiyumu

11.Cuivre

12.manyeziyumu

13.Ubutare

14.Vitamini  B6 na B12

Urubuga rwa Medecinenet.com ruvuga ko Sereri ari ubwoko bw’imboga  bufitiye umubiri akamaro gatandukanye karimo ,kugabanya ibinure bibi mu mubiri ,kuvura uburwayi bwa constipation ,kugabanya ikigero cya stress mu mubiri ,kuyungurura no gusohora uburozi nibindi byinshi.

Dore akamaro ka Sereri

1.Kugabanya umubyibuho ukabije

Sereri zifitemo ingano y’ibinyamasukari bike ,bituma umubiri utabona ibyo binyamasukari ubasha kubika ari nabyo bihinduka ibinure ,nanone kubera iyi mpamvu sereri ni nziza cyane ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete

2.Gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri

Sereri zikungahaye kubyitwa fibre ari nabyo bifasha umubiri gusohora imyanda ndetse nibindi bintu by’uburozi bishobora gutera uburwayi butandukanye harimo na kanseri.

3.Kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda amaso

Sereri ikungahaye kuri vitamin A ,iyi vitamin ikaba ifasha mu kubaka umubiri no kurinda amaso ya muntu nanone iyi vitamin ni nziza ku ruhu.

4.Kugabanya ibinure bibi mu mubiri

Sereri ikungahaye kubyitwa Butylphthalide(Buph) bifasha mu kugabanya ibinure bya koresiteroli mu mubiri ,si ibyo gusa ahubwo binagira uruhare mu guturisha ubwonko bwa muntu ibyo bikaba byatuma anasinzira neza.

5.Gutuma amaraso atembera neza no kugabanya umuvuduko ukabije(hypertension)

Sereri zikungahaye kubyitwa phthalide bifasha mu kunoza imitemberere y’amaraso mu mitsi  ,imitsi y’imijyana igakora neza maze ibyo bigatuma  umvuduko w’amaraso ujya ku kigero cyiza.

6.Kurinda ikibazo cy’umwuma mu mubiri

Sereri zishobora kubyara amazi ku kigero cya 95% ,ibi bikaba biziha ubushobozi bwo kuba zarinda umubiri ibibazo by’umwuma .

7.Zifasha mu kuvura uburwayi bwo mu gifu

Kunywa umuto wa Sereri buri munsi byagaragaye ko ushobora ku kuvura uburwayi bwo mu gifu burimo nk’ubutera ibisebe mu gifu ,ibi bigaterwa nibyitwa flavonoids dusanga muri Sereri ku bwinshi.

8.Kurinda umwijima

Iyo Sereri zivanzwe nibyitwa Chicury na Barley ,uru ruvange rufasha mu kurinda umwijima no gutuma ukora neza.

9.Kugabanya imisemburo itera Stress

Sereri yifitemo ubushobozi bwo guturisha umubiri ,aho ibikora igabanya umusemburo utera stress ,ibi bigatuma umuntu atuza nimihangayiko ikagabanuka.

10.Kurinda uburwayi bwa Kanseri

Sereri yifitemo ibyitwa quercetin .ibi ubushakashatsi bwagaragaje ko biri mu birwanya ivuka ry’indwara  ya kanseri mu mubiri.

11.Koroshya uburwayi bwa Asima

Sereri ifite ubushobozi bwo gusohora mu mubiri ibyitwa free radicals ,bikora nk’abanzi b’umubiri nta nuwabura kubigereranya n’uburozi ,ubushakashatsi bwagaragaje ko rero iyo umuntu arya sereri bigabanya ubukana bwa asima .

12.Kugabanya ububabare mu gihe cy’imihango

Iyo umuntu ari mu mihango ,umubiri we uba urimo gutakaza ,byagaragaye ko kubera amazi menshi aboneka muri sereri bituma umuntu uri mu mihango atabyimba mu nda bityo bikanagabanya ububabare.

13.Yongera uburumbuke ku bagabo n’umubare w’intanga

Sereri yifitemo ibyitwa pheromone ,androsterol na androsterone bimze cyane nk’imisemburo y’abagabo bityo bikaba ituma iintangangabo ziyongera mu mubare.

Izindi nkuru wasoma

Akamaro ku Umunyungugu wa manyeziyumu

Akamaro ko kunywa amazi ku mubiri wa Muntu

Akamaro ku ubuki ku buzima bwa muntu

Akamaro ntagereranwa ka Spiriluna,igihingwa NASA yemeje ko cyahingwa mu byogajuru kugira ngo cyifashishwe n’abashakashatsi bayo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post