Sobanukirwa: Umusemburo wa Endorphins ,Umusemburo w'ibyishimo


Niba ujya wumva unezerewe ,umubiri wawe uguwe neza nyuma yo gukora agasiporo ,ibyo byishimo nta handi ubikura ni ku musemburo wa Endorphins , Endorphins ukaba ari umusemburo ukoze mu binyabutabire bikora ku myakura yumva Neurochemical) ukaba ari umusemburo utera akanyamuneza mu mubiri





Man in Red Crew-neck Sweatshirt Photography
Endorphins ni umusemburo w'ibyishimo




Ijambo endorphins riva ku ruhurirane rw'amagambo abiri ariyo Endogenous bisobanura mo indani ,imbere mu mubiri ,na morphine ,ikinyabutabire kivura ububabare kigatera n'ibyishimo.





Umusemburo wa Endorphins uvuburwa n'imvubura ya Pituitary gland iboneka mu bwonko ,uyu musemburo ukaba ugabanya ububabare ,ukanatera akanyamuneza mu mubiri,uyu musemburo ukaba uvuburwa mu gihe umubiri ugeraniwe nk'igihe ufite ibintu biguhangayikishije ndetse no mu gihe turya cyangwa dukora imibonano mpuzabitsina nabwo uravubugwa.





Uyu musemburo wagereranywa n'ikiyobyabwenge karemano ,gituma umuntu agubwa neza ,imibabaro ikagabanuka ,ukumva uguwe neza ,utuje ndetese uyu musemburo ukaba udufasha gusubira ku murongo nyuma y'ibibazo runaka na nyuma y'ibintu biduhangayikisha.





Ibyishimo n'akanyamuneza byose tubikesha uyu musemburo




Dore akamaro k'umusemburo wa Endorphins mu mubiri wacu





1.Umusemburo wa endorphins uvura indwara z'agahinda gakabije ndetse ukanaziturinda





Nta gushidikanya uyu musemburo ugira uruhare runini mu kuvura izi ndwara ,ndetse ukaba unatuma tutabasha kwibasirwa nazo kenshi ,iyo ukora siporo uyu musemburo uravuburwa ku bwinshi ,ibi rero bikaba bituma umuntu ukora siporo atandukana n'ubu burwayi.





2.Kuvura ibihe by'imihangayiko





Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uyu musemburo wa endorphins ugira uruhare rukomeye mu kuvura uburwayi bw'imihangayiko ku muntu.





3.Wongera akanyabugabo no kwihagararaho





Uyu musemburo ugira uruhare rukomeye mu kongerera umuntu kwiyumvamo imbaraga z'ibitekerezo ndetse no kwihagararaho





4.Kugabanya ububabare cyane cyane mu gihe cyo kubyara





Mu gihe umugore abayara arababara cyane ,ariko uyu musemburo wa Endorphins ufasha mu kugabanya ikigero cy'ububabare yakagize ku kigero runaka.ibyo bikaba bifasha umubyeyi kuba atakicwa n'ububabare ndetse na nyuma yo kubyara bugahita bushira.





Inkuru bijya gusa :





byinshi ku musemburo wa oxytocin ,ufatwa nk’umusemburo w’urukundo





Akamaro k’umusemburo wa Esitorojeni (Estrogen)mu mubiri





Burya gukora siporo ni urukingo rw’ubusaza n’igisubizo ku buzima bwiza ,Sobanukirwa na byinshi ku kamaro ka siporo





Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ufite umusemburo muke wa endorphins





1,Kwibasirwa n'indwara y'agahinda gakabije





2.Kwiheba





3.Guhindagurika mu marangamutima





4.Kubabara





5.Kubatwa





6.Gusinzira nabi





7.Imyitwarire idasanzwe





Dore uburyo wazamura ikigero cy'umusemburo wa endorphins mu mubiri wawe





Bimwe mu bikorwa wakora bikazamura ikigero cy'umusemburo wa endorphins mu mubiri wawe





1.Kurya shokola zirabura (Dark chocolate)





2.Gukora siporo





3.Gukora imibonano mpuzabitsina





4.Gucuranga muzika





5.Kubyina





6.Kunywa ikirahuri cy'umuvinyo





7.Guseka





8.Gukora ka massage na Sauna





9.Kureba Tv





Izindi nkuru wasoma:





Burya gukora siporo ni urukingo rw’ubusaza n’igisubizo ku buzima bwiza ,Sobanukirwa na byinshi ku kamaro ka siporo





Niwibonaho ibi bimenyetso ,uzamenye ko ushobora kuba urwaye indwara z’umutima





Sobanukirwa:Umuti wa Diclofenac





Dukurikire no kuri Youtube






https://www.youtube.com/watch?v=YcgY09CtJ7g





https://www.youtube.com/watch?v=EqyS7vFICss





https://www.youtube.com/watch?v=7L-EumW9ljg

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post