Impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugabo azana amasohoro avanze n’amaraso


Gusohora amaraso ni ikibazo kidakunze kuboneka ku bagabo benshi ariko iyo cyaje gitera ugifite kwibaza byinshi ndetse bikaba byanamuviramo kuzinukwa burundu igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina,





Hari impamvu nyinshi zigaragazwa n’abahanga nka zimwe muzitera ibi bibazo byo gusohora amasohoro yivanze n’amaraso kandi ibi bikaba igikorwa cyagenze neza cyangwa hakaba n’igihe wumvise ibisa n’ububabare mu gutera akabariro





Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Healtline na MayoClinic bavuga kogusohora amaraso bizwi mu ndimi z’amahanga nka Hematospermia ,Hemato bisobanura amaraso naho Spermia bigasobanura amasohoro.





Aya maraso ushobora kuyabona mu masohoro ari menshi cyane cyangwa  akaza ari n’igitonyanga bitewe n’impamvu zabiteye,





Ibimenyetso bishobora kugaragara ku muntu ufite ikibazo cyo gusohora amasohoro  yivanze n’amaraso





1.Kubabara mu gihe urimo gusohora





2.Kumva ububabare mu gihe uri kunyara





3.Kubyimba mu mabya rimwe na rimwe   ukumva ubangamiwe kuri icyo gice





4.Kubabara mu rushyi rw’itako cyangwa aho ritereye ukmvamo udusa n’utubyimba





5.Kubabara mu gice cy’umugongo cyo hasi





6.Kwihagarika inkari zikazana n’amaraso





Birashoboka kuba wagira ibi bimenyetso byose ariko akenshi usanga umuntu agaragazamo  ibitarenze bitatu gusa.





Izindi nkuru wasoma:





Impamvu 9 zitera gukunda imibonano mpuzabitsina





Akamaro k’imibonano mpuzabitsina





Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsian





Impamvu zitera gusohora amaraso





Nkuko byagaragajwe n’abahanga mu buvuzi hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ibi bibazo harimo:





1.Uburwayi bufata agasabo k’intangangabo





Ubu ni uburwayi buhafata bugatera ibibazo byo kwangirika kwako gasabo ,ndetse umuntu akaba yababara mu gihe anyara ndetse akagira n’ibibazo mu gutera akabariro





2,Uburwayi bufata agace ko ku mabya ka Epidydime





Ku mabyahari akameze nk’agahombo gato gasa n’akarizengurutse ,ako gace rero gashobora kwanduzwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi ,Uburagaza  n’izindi,





3.Umuyoboro w’inkari urwaye





Burya umuyoboro w’inkari ufite aho uhurira n’amasohoro bityo iyo ufitemo ibibazo bituma amashoro yaza yivanze n’amaraso ,ariko ahanini iyo iyi ariyo mpamvu niyo wihagarika uzana inkari zirimo amaraso kandi zokera ,ndetse no mu gitsina ukabona  havamo ibintu bidasanzwe.





4,Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina





Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni nyirabayaza mu gutera ibi bibazo kuko ziza ku mwanya wa mbere mu kwangiza izi nzira





5.Iyo inzira z’amasohoro zifunze bitewe n’impamvu runaka





Ikintu cyose gishobora gufunga inzira z’amasohoro harimo nk’akabyimba ,kurwara kenshi indwara zifata mu gitsina nizindi …





6.Kanseri





Kanseri yose yaba iya agasabo k’intangangabo cyangwa iyi kindi gice cyose cyegereye ibyo bice bikora intanga n’inzira zinyuramo zisohoka ,zitera ibibazo byo gusohora amaraso.





7.Gukomereka kuri icyo gice





Iyo wakomeretse cyane cyane mu nzira amaosohoro anyuramo bishobora gutera ibi bibazo.





Hari izindi mpamvu zivugwa nko kuba zatera iki kibazo harimo nko kuba wafashwe ikizamini cya Biopsy,Umuvuduko w’amaraso uri hejuru,Umugabo w’ifungishije,ndetse no ku bantu bafite uburwayi bwa Hemophilia ndetse nababa bafite uburwayi bwa Leukemia





Akenshi iki kibazo kirikiza ubwacyo ariko ni byiza kureba muganga ,akagusuzuma byimbitse ukamenya impamvu ya nyayo ibyihishe inyuma Ndetse bigufasha guhabwa imiti ijyanye neza n’uburwayi bwawe ,kuzana amaraso mu masohoro ni ikibazo kivuwa kigakira


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] Impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugabo azana amasohoro avanze n’amaraso […]

    ReplyDelete
  2. […] Impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugabo azana amasohoro avanze n’amaraso […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post