Byinshi ku ndwara ya Asima (Asthma)


Indwara ya Asima ni uburwayi bufata ubuhumekero ,ikaba ari indwara itera ibyimba ry’inzira z’ubuhumekero bigatuma umuntu ahumeka nabi kandi bigoranye





Asima ni uburwayi bukunze kwibasira abantu mu ngeri  zose baba abato n’abakuru ,ikaba ari indwara ihora iaruka ku buryo bisaba ko umuntu uyirwaye yigengesera mu mibereho ye ya buri munsi kandi akamenya uko yitwara bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.





Uburwayi bwa Asima bushobora gutuma umuntu adakomeza kuzuza inshingano za buri munsi bitewe n’ikigero bumaze kugeraho kandi bukaba ari uburwayi bushingira  ku ruhererekane rw’umuryango ukomokamo bityo bikagorana kubwirinda.





Impamvu zitera uburwayi bwa Asima





Asima iterwa n’ibintu bitandukanye ariko byose bigaurira ku kuba ari ibintu bitera allergy(kwivumbura ku mubiri ku kintu runaka ) akaba ariyo mpamvu nyitwa Allergens, buri muntu wese akaba agira impamvu ibyutsa uburwayi bwe Asima





Dore bimwe mu bintu Asima





1.Imikungugu n’ibindi bintu byose bitumuka





2.Uburwayi bw’ibicurane bwatewe n’ubukonje





3.Gukora imirimo isaba ingufu nyinshi





4.Ubukonje cyangwa ibihe by’imvura





5.Itabi n’imyotsi yabyo





6.Ubwoko bw’imiti nka Ibuprofen na Motrin IB ndetse na Naproxen





7.Amafu ndetse n’ibindi bintu byose bimeze nkayo





8.ubwoya bw’amatungo





Ibimenyetso by’uburwayi bwa Asima





Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ufite uburwayi bwa Asima byose bikaba bishyingira ku nzira z’ubuhumekero.





1.Guhumeka nabi kandi bisa naho bigoranye cyane





2.Kubabara mu gituza





3.Guhumeka humvikana ijwi





4.Kubura ibitotsi bitewe no guhumeka bigoranye no gukorora





Impamvu zongera ibyago byo gufatwa  n’uburwayi bwa Asima





Nk’izindi  ndwara zose ,hari ibintu bitandukanye byongera ibyag0 byo kuba wakwibasirwa n’uburwayi bwa Asima





Harimo:





1.Kuba mu muryango ,hari umuntu mufitanye isano uyirwaye





2.Kuba ufite uburwayi bundi buterwa n’amalleriji





3.Kuba uri umntu ufite umubyibuho ukabije





4.Kuba unywa itabi





5.Kuba ubana n’umuntu unywa itabi





6.Kuba ukorera ahantu uhumeka imyuka mibi ndetse n’imyotsi yanduye





Izindi nkuru wasoma:





Inama ku muntu urwaye asima (Asthma)





Effect of Smoking and Drinking on Fertility





Inkingo zihabwa umugore utwite





Ni gute wakwirinda uburwayi bwa Asima cg ukagabanya ibyago byo gufatwa nabwo?





Nubwo bigoye kwirinda uburwayi bwa Asima ,hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagabanya ibyago byo kuba wafatwa n’uburwayi bwa Asima cyangwa bukaba butakuzahaza





1.Ku muntu uyirwaye ,Gukurikiza amabwiriza yose uhabwa n’abaganga,harimo kunywa imiti neza no kubahiriza byose ugirwamo inama





2.Guhesha abana bato ,urukingo rw’umusonga na Influenza kuko izi ndwara nazo ni intandaro yo kuba warwara asima





3.Kumenya ibintu byose bishobora kugutera Allergies ,ukabyirinda





4.Kwihutira  kwa  muganga mu gihe cyose uhumeka nabi unakorora





Uburwayi bwa Asima ni uburwayi bushonbora kuvugwa bugakira ariko bikaba bisaba ko umuntu ahora yitwararika no kwirinda ikintu cyose cyatuma bukanguka





Bitewe n’ikigero bwagezeho ,umuntu ashobora kongererwa umwuka ,akaba yahabwa ubuvuzi bwimbitse hagamijwe kumwongerera umwuka no gutuma ibihaha bikomeza gukora neza.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post