Akamaro k’imizi ya Acacia ,cyakoreshejwe kuva kera nk’uburyo bwo kuringaniza urubyaro ku bagore b’Abanyafurika


Acacia ubwoko bw’ikimera cyakoreshejwe  nk’umuti mu kuvura uburwayi butandukanye kandi kikaba cyarakoreshwaga  n’abagore nk’uburyo bwo kuringaniza   urubyaro aho  aho bahekenyaga imizi yacyo nibura kabiri mu kwezi .





Mu cyahoze  ari ubwami bwa Egiputa  Acacia yakoreshwaa mu kuvura uburwayi bwa emorroid wereranya no kumurika ,ndetse no mu mico n’ubwami butandukanye acacia wari umuti ukomeye wigonderwaga n’abami gusa .





Izindi nkuru bijyanye:





BYINSHI WAMENYA KURI CANNABIS (URUMOGI ) SOBANUKIRWA NAKAMARO KAYO MU BUVUZI





Akamaro ntagereanywa ko kurya ikigori cyokeje





Akamaro gatangaje k’umwanana ,ndetse ushobora no kwifashishwa mu kuvura uburwayi butandukanye





Ikimera cya Acacia gisobora ukoreshwa  hifashishijwe ibice byacyo bitandukanye harimo imizi ,uruti ndetse n’amababi ,uruti rwa Acacia ruba ruvamo amatembabuzi aryoshye  ku buryo udusimba duto tuyakunda natwo kandi tukarinda amababi ya Acacia nk’ingurane  yayo matembabuzi turya aribyo bita Mutual benefit.





Dore akamaro gatandukanye  ka Acacia





1.Guhekenya imizi n’amababi ya acacia bifite ubushobozi bwo kuvura ububabare





Acacia  yifitemo ibinyabutabire bikora ku myakura yumva ububare mu mubiri bityo ikagabanya ububabare bwaterwa n’ikintu icyo aricyo cyose  mu mubiri





Aha acacia ishobora  koroshya  kubabara mu gifu ,mu gihe cy’imihango ,si ibyo gusa ishobora no kugabanya kubyimbirwa.





2.Acacia ni umuti mwiza mu kuvura ibikomere no ukorwamo imiti ivura ibisebe vuba





Ubushakashatsi  bwakorewe ku kimera cya acacia bwagaragaje  ko yifitemo ubushobozi buhamabaye mu kuvura no ukiza ibisebe vuba .





Ibi bikaba biterwa n’ibinyabutabire  bya Alkalod,glycoside, na flavoid ,Abahanga  barimo kwiga neza uburyo bwo kuyikamuramo imiti ishobora gukoreshwa mu kuvura ibisebe kandi ikaboneka hose ku giciro gito.





3.Acacia ifite ubushobozi bwo kurinda amenyo no kuyarinda indwara zo mu kanwa





Acacia  yongerwa  mu miti ikorwa yagenewe koza mu kanwa ao acacia yongeramo ubushobozi bwo kurinda no kwica amamikorobi,





Acacia ikaba ifasha mu kurinda no kuvura uburwayi bwa Gingivitis bufata ishinya .





4.Acacia yifashishwa mu kugabanya ibinure mu mubiri





Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore  120 aho bahabwaga  garama mirongo itatu ku munsi ,bwagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure ku kigero  gishimisgije





Bityo ikaba ari amahitamo meza ku muntu wifuza kugabanya ibiro by’umurengera .





5.Acacia ivura inkorora no gusarara





Guhekenya Acacia  ukamira amazi yayo bivura inkorora ndetse bikanavura gusarara





Amazi ya Acacia iyo ageze   mu muhogo afasha kuhasukura ndetse akanafasha gusohora ibyitwa mucus bityo inkorora ikagabanuka gutyo.





Izindi nkuru wasoma:





Imikorere ya Pegasus ,Porogaramu yifashishwa mu kuneka ,kumviriza no kwiba amakuru kuri telephone zacu





Ingaruka ziterwa no kwikinisha n’uburyo wabicikaho





Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe wangijwe ni’nzoga


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post