Byinshi ku ndwara y'ibinyoro ,indwara itera kwangirika ku ruhu iyo itavuwe kare

Byinshi ku ndwara y'ibinyoro ,indwara itera kwangirika ku ruhu iyoitavuwe kare

Ishami ry'umuryango w'abibumbye rivuga ko indwara y'ibinyoro ari indwara ihangayikishije kandi isuzugurwa n#abantu batandukanye ku buryo bayivuza yaramaze kwangiza isura n'uruhu rw'uyirwaye ,

Indwara y'ibinyoro ishobora gufata uruhu amagufwa n'uduce bita cartillage ,Ikiremwamuntu nicyo kivugwaho kuba indiri y'ubu burwayi ndetse kikanabuhererekanya hagati y#umuntu n'undi,,Indwara y'ibinyoro yabayeho kuva kera ,ibihugu bigera kuri 15 bizwiho kuba indiri y#uburwayi bw'ibinyoro.

Ni iki gitera uburwayi bw'ibinyoro?

Uburwayi bw'ibinyoro buterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa Bagiteri kazwi mu muryango w'utwita Treponema pallidum ,by'umwihariko ,ibinyoro bikaba biterwa n'agakoko ka Treponema Pertenue ,

Indwara y'ibinyoro ikaba ikunda kuboneka mu bice cyangwa mu bihugu bikennye aho isuku iba ari nkeya ,nanaone uburwayi bw'ibinyoro bushobora kuboneka kenshi mu bice bishyuha no mu bice bigizwe n'amashyamba ,no mu bice bya Equateur.

Isuku nkeya ,ubuvuzi budateye imbere ,ubukene.byose ni intandaro yikwirakwira ry'uburwayi bw'ibinyoro ,abantu barenga 75-80% barwara uburwayi bw'ibinyoro ni abana bari munsi y'imyaka 15 ,aho muri iki kigero abana bafiteimyaka 5-10 aribo bibasirwa cyane.

Umuntu wafashwe n'udukoko dutera ibinyoro ashobora kuagaragaza ibimenyetso hagati y'iminsi 9 kugeza ku minsi 90 ,,iyo iyi minsi irenze, ubu burwayi bushobora gutera kwangirika ku ruhu ,aho ubu burwayi bwafashe.


Ibimenyetso by'uburwayi bw'ibinyoro

Uburwayi bw'ibinyoro butangira bumeze nk'ibifaranga cyangwa ibihushi ,uko iminsi ikura kikagenda gihindura isura ijya gusa n'umuhondo cyangwa bigasa n'ubushye

Ibi bimenyetso bikaba bigaragara ku ruhu ,cyane cyane ku maboko cyangwa ku maguru ,ariko bishobora gufata no mu bice byo mu maso ,

Uburyo uburwayi bw'ibinyoro busuzumwa

Iyo basuzuma uburwayi bw'ibinyoro ,basuzuma amaraso y'umuntu ubukekwaho ,hanyuma bakareba niba ikizamini bita RPR kigaragaza ko udukoko dutera ibinyoro turi mu maraso.

Uburyo uburwayi bw'ibinyoro buvugwa

Uburwayi bw'ibinyoro ni uburwayi bushobora kuvugwa kandi bugakira neza ,ubu burwayi bukaba bushobora kuvugwa n'imiti yo mu bwoko bwa Antibiotic

Aha twavuga umuti wa Azithromyicin aho umurwayi w'ibnyoro ahabwa miligarama 30 ku kiro ariko bikaba bitarenza garama ebyiri.

Nanone umurwayi w'ibinyoro ashobora guterwa umuti wa Benzathine penicillin ,akawuterwa rimwe gusa ,Nyuma y'ibyumweru bine umurwayi arongera agapimwa hakarebwa niba bwa burwayi bwarakize.

Uburyo wakwirinda uburwayi bw'ibibembe

Kwirinda uburwayi bw'ibinyoro ,ni ukwibanda ku isuku muri rusange no kwivuza kare ku muntu wagaragaweho ubu burwayi .


Izindi nkuru Wasoma:

Sobanukirwa: Indwara ya Silicosis ,Indwara y’ibihaha ifata abantu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro

Ubushakashatsi buvuga ko uburyo bw’imirwanire buzwi nka Tai chi bushobora kuvura indwara zikomeye

Indwara y’urushwima,uburwayi bw’itiranwa n’amarozi ,ese ni iyihe sano urushwima rufitanye n’ubundi burwayi

Sobanukirwa : Indwara y’ibibembe,uburwayi bushobora gutuma utakaza intoki n’amano


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post