Ibimenyetso mpuruza bya kwereka ko ushobora kuba urwaye ikibyimba mu bwonko


Hari ibimenyetso bitandukanye bishobora ku kuburira ko ushobora kuba urwaye ikibyimba mu mutwe ,Nkuko byatangajwe Ni ikigo cy'Abanyamerika gihuza abarwayi ba Kanseri ,kivuga ko umwe ku ijana mu bantu bose barwaye kanseri ku isi yose,aba arwaye kanseri ifata mu bwonko ndetse ahanini ibi bibyimba byo mu mutwe nibyo bibyara iyi kanseri.





Ahanini umuntu ufite iki kibazo cy'ikibyimba mu mutwe cyangwa kanseri yo mu bwonko bose bahurira ku kimenyetso cyo kuribwa umutwe bikabije ndetse no kuba bashobora gutakaza ubwenge mu gihe runaka ariko hari ibindi bimenyetso byihariye bishobora ku kwereka ko ufite ikibyimba mu mutwe





Muri ibyo bimenyetso twavuga:





1.Umutwe uhoraho udapfa gukizwa n'imiti





Umuntu ufite ikibyimba mu mutwe ahorana ububabare bw'umutwe bukabije kandi igihe cyose bitewe nuko icyo kibyimba kigenda kigakanda ubwonko bityo kiongera kubangamirwa ku bwonko aribyo twagereranya na Intracranial pressure





Nta miti yakiza ubu bwoko bw'umtwe ndetse abaganga ,ahanini bashobora kuwitiranya na Migraine ariko wo ushobora kukurya igihe cyose waba ukibyuka ,ku manywa ,ndetse urakurya ku buryo bukabije cyane





2.Gutakaza ubushobozi bwo kubona neza





Umuntu urwaye ikibyimba mu bwonko ,bitewe nuko kimaze gukura kigenda gikanda umutsi w'umwakura uhuza imboni z'amaso n'ubwonko wa Optic Nerve bityo ,umuntu akagenda atakaza ubushobozi bwo kubona neza no kubasha gusesengura ishusho areba.





Iki kikaba ari ikimenyetso cyakwereka ko icyo kibyimba kimaze gukura no kugira umubyimba munini





3.Kwibagirwa ibintu bitandukanye ndetse ukagorwa no guturiza ku kintu kimwe





Iyo iki kibyimba gikura kiragenda kigakanda agace ku bwonko ko mu mpanga ndetse mo mu gice cy'ibumoso ni ukuvuga igice cya Frontal Lobe na Temporal Lobe ,





Nanone iki kibazo gituma ubushobozi bwo gutekereza neza no gukora ibintu wafatiye imyanzuro ihamye bigabanuka ,muri make umuntu akamera nk'umwana.





Nanone imiti koreshwa bavura Kanseri nka Chemotherapy na Radiotherapy isobora gutuma umuntu yibagirwa ariko ikibazo cyo kwibagirwa nanone gishobora guterwa na Vitamini zabaye nkeya mu mubiri.





4.Kumva ufite Umunaniro uhoraho





Utangira kumva unaniwe bihoraho ndetse no mu gihe ukibyuka ,ugatangira gusinzira yewe no mu gihe uri mu kazi ,ukumva uhora wacitse intege .





5.Kugira iseseme no kuruka





Mu gihe ugifatwa n'uburwayi bw'ikibyimba cyo mu bwonko ,akenshi umuntu agira ibibazo yo kugira iseseme ,akaba yanaruka ,bikaba biterwa nuko imwe mu misemburo igenda ihindagurika ,iro hindagurika rikaba ryatera kumva umerewe nabi ,ufite iseseme.





6.Kumva ufite ibinya Kumva ibinya





Biterwa nuko umubiri wawe uba watangiye guhangana nicyo kibyimba , Bityo umubiri ugatangira kugira ibinya ariko ahanini bikunze kumvikana mu gice kimwe cy'umubiri ,bitewe n'agace k'ubwonko kafashwe aho gaherereye.





Ibimenyetso bigaragara bitewe n'igice cy'ubwonko cyafashwe n'ikibyimba





1.Ikibazo cyo kutabona neza





Igice cya Pituitary gland





Optic nerve





igice cy'iburyo n'ibumoso





2.Gutakaza ubushobozi bwo gusoma no kuvuga





Ibice by'ubwonko biba byafashwe nikibyimba





Igice cya Cerebellum





igice cya Parietal lobe ndetse n'igice cy'uruhande haba iburyo cyangwa ibumoso





3.Ikibazo cyo kumva





Imyakura yo mu mpanga





ndetse n'ibice byo mu mpande by'umutwe





4.Kumira bigoranye





Igice cya Cerebellum





Izindi nkuru wasoma:I





byo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n’imyitwarire asabwa kugira





Dore impamvu udakwiye kubura umuneke ku ifunguro ryawe rya buri munsi





Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwite





Umuhanuzi w’umunyanijeriya uzwi ku izina rya TB Jochua yitabye Imana ku myaka 57


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post