Akamaro ntagereranywa ko kurya ikigori cyokeje ku mubiri wa muntu


Akamaro ntagereranywa ko kurya ikigori cyokeje
Burya kurya ikigori cyokeje bifite akamaro gakomeye ku mubiri wacu ,abantu benshi ntibazi ibanga ryo kurya ikigori cyokeje abenshi babirya kubera biryoha cyangwa na'abandi babirya ariko burya kubura ikigore cyokeje ku mafunguru ni ukunyagwa zigahera.

Abantu benshi rwose ntibazi akamaro ko kurya ikigori cyokeje ariko burya buretse kunurira kwacyo ,gifite n'akamaro gakomeye ku mubiri wacu.

Kamwe mu kamaro ko kurya ikigoro cyokeje

1.Ikigori cyokeje gikungahaye ku ntungamubiri ya Folic Acid

Folic acid ni ingenzi cyane ku mugore utwite kuko ifasha mu iremwa ry'ubwonko bw'umwana uri mu nda ndetse ikanongerera umubiri wacu amaraso

nanone folic acid ifasha umubiri kwivura inkororora na bumwe mu burwayi butandukanye bworoheje ,folic acid si ingenzi cyane ku bakuru gusa ahubwo no kubana ibafasha gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.

2.Ikigori cyokeje gikungahaye kuri fiber zifasha mu igogorwa

Burya kurya ikigori cyokeje ,iba uhaye amara yawe gukora neza umurimo wo kugogora no gusya ibyo turya neza ,fiber ziboneka mu bigori zikaba ari nziza cyane ku migendekere myiza y'igogorwa ndetse no kuba intungamubiri zakwirakwira mu mubiri hose .

Izindi nkuru ziryoshye wasoma:

Akamaro ka Vitamini A n’ibiribwa wayisangamo

Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi

Akamaro ntagereranywa ko kurya ikigori cyokeje

3.Ikigori cyokeje gitanga ibivumbikisho mu mubiri bitanga imbaraga ndetse bikanarinda umubiri kunanirwa

Ikigo cyokeje kifitemo ubwoko bw'amasukari afasha umubiri kubona imbaraga ndetse ukanabasha gukora igihe kirekire utananirwa

Muri rusange ibigori ni ibinyqmafufu byifitemo amafu akungahaye ku bitera imbaraga ,ikigori ni isoko nziza y'ibitera imbaraga cyaba icyokeje ,igitetswe mu nkono cyangwa icyakozwemo ifu cyangwa kikaribwa ari impungure.

4.Guhekenya ikigor cyokeje bisukura bikanakomeza amenyo

Burya guhekenya ikigori cyokeje bituma amenyo akomera kandi uko ubihekenya ,agace kazanywe n'imyanda kakwiyomeka ku menyo kagenda kavaho hanyuma umuntu akagira amenyo akumeye kandi afite isuku

Nanoe ikigori cyokeje gishobora ku kubera umuganga mwiza w'amenyo kigusuzuma ukamenya iryinyo rirwaye cyangwa ryacukutse ,kubera ko iyo ugikocoje iryinyo rifite ikibazo rihita rikurya ,akenshi ugasanga wari utanabizi.

5.Ikigori cyokeje ifitemo intungamuboiri zirinda amaso

Ikigori cyifitemo intungamubiri na vitamini zituma kigira uruhare mu kurinda amaso ndetse no gutuma agira ubuzima bwiza.

Kubona neza ni ingenzi kandi bituma isi ikuryohera ,ikakubera nziza ,burya nurya ikigori uzaba usigasira ,unarinda amaso yawe.

6.IKigori cyokeje kirnda ubusaza

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ikigori cyokeje boituma nyiri ukukirya agira uruhu rwiza ,rworoshye kandi rukeye ,bikaba biterwa n'intungamuburi tugisangamo

Izindi nkuru wasoma:

Umuneke nutabura ku ifunguro ryawe ryaburi munsi, Dore ingaruka bizakugiraho

Ubwoko 3 bw’ibiribwa bwagufasha kuramba



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post