Ubushakashatsi:Umwana wonka amshereka afite amahirwe menshi yo kutazahazwa n'uburwayi kurusha umwana utunzwe n'amata gusa


Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Birmingham busohoka mu kinyamakuru cya sciencedaily bwagaragaje ko abana bonse ibere bagira amahirwe menshi yo kutazahazwa n'indwara ugereranije n'abatagize amahirwe yo konka





Ibikubiye muri ubu bushakashatsi byose bayatangajwe n'iyi kaminuza bivuga ko konsa umwana neza bimusigira kandi bikanubaka ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana n'uburwayi ,ibyo bigatuma umwana wonse neza atazahazwa n'uburwayi





Umwana wonse neza ibyago byo kuba yafatwa n'uburwayi bwa asima,umubyibuho ukabije ndetse n'izindi ndwara zitera ubwivumbure bw'umubiri biragabanuka ugereanije n'abana batagize amahirwe yo konswa yenda bitewe n'impamvu runaka ,noneho bakaba bararezwe n'amata cyangwa ibyo bita Infant formula (ubwoko bw'amata aba agenewe kugaburirwa abana gusa )





Abashakashatsi bo muri iyi kaminuza bavuga ko uturemangingo dufasha mu bwirinza bw'umubiri twa T cells tugaragara mu maraso y'umwana wonka ku byu,weru bitatu tuba dukubye kabiri mu bwinshi ,utugaragara mu maraso y'umwana utonka amashereka.





Muri rusange amashereka ni meza ku mwana ,akaba ari ifunguro ryuzuye ku mwana kandi akabasha kubonamo intungamubiri ndetse n;uburinzi ku ndwara akura kuri mama we,amashereka ya mbere ni nk'urukingo ku mwana ,





izindi nkuru Wasoma





Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n’ibibazo ishobora gutera ku mwana uyifite





Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri ya Nyababyeyi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post