Sobanukirwa;Umuti wa Aspirin


Nkuko tubikesha urubuga rwa murandasi rwa www.webmd.com rwandika ku nkuro zivuga kubuzima ,umuti wa Aspirin ni imwe mu miti ikoreshwa ku kigero kiri hejuru bagamije kugabanya ububabare n'umuriro.





Aho uyu muti ukoreshwa





Uyu muti ukoreshwa ugabanya umuriro n'ububabare





Ushobora gukoreshwa bavura indwara ya Rheumatoid arthritis ,percarditis na kawasaki disease n'izindi nyinshi





Uyu muti nanone ugabanya ibyago byo guhitanwa n'indwara y'umutima (hear attack ) ndetse n'indwara ya stroke





Uyu muti ukoreshwa bavura umutwe wa migraine





Uyu muti ushobora kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ya colorectal ndetse na kanseri zifata amabere.





Uyu muti ukoreshwa birinda ko amaraso yavura ku bantu bafite ibyo bibazo.





Ingaruka uyu muti ushobora gutera





Si byiza kuwuha umugore utwite kuko ushobora gutera ibibazo umwana atwite





Ku bantu barwara igifu ushobora kucyangiza bikaba byatuma cyangirika kikazana ibisebe.





Uy muti ushobora gutera kwishimagura no kuzana uduheri ku bantu bamwe na bamwe.





indi nkuru Wasoma





Yoga ,inkingi ya mwamba mu kugira ubuzima bwiza ,sobanukirwa byinshi ku kamaro ka Yoga





igisasu uburusiya bwagerageje cyatitije amahanga , byinshi kuri iyi missile yahawe izina rya Satani 2


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post