Sobanukirwa : uburwayi bw'igifu , ibimenyetso byabwo ,ibyo ukwiye kwitwararika niba ukirwaye

Sobanukirwa : uburwayi bw'igifu , ibimenyetso byabwo ,ibyo ukwiye kwitwararika niba ukirwaye

Uburwayi bw'igifu ni uburwayi buterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa Bagiteri kitwa Helicobacter Pyroli nanone bushobora guterwa no kunywa inzoga nyinshi ,gukoresha cocaine, i,ihangayiko n'ibindi,,

ubu bwoko bwa bagiteri bugera mu gifu bugasohora aside yangiza imbere mu nyama z'igifu bikaba bishobora gutera ibisebe mu gifu nanone umuntu ashobora kubana na bagiteri za Helicobacter Pyroli ntizigire icyo zitwara igifu

Ibimenyetso by'umurwayi w'igifu

1.Kugira iseseme

2.Kuruka

3.Kubyimba mu nda

4.Kubura ubushake bwo kurya

5.Gutakaza ibiro nta mpamvu ifatika

6.Kubabara ahagana mu gifu cyangwa inyuma mu bitugu

7.Kugira ikirungurira

Iyo bavura uburwayi bw'igifu bashingira ku bimenyetso ugaragaza ariko bashobora no ku kwandikira ikizamini cya endoscopy aho babasha kureba niba nta dusebe turi mu gifu bakamenya aho duherereye nuko tungana

kandi umurwayi ahabwa imiti itandukanye harimo igabanya ingano ya aside mu gifu ,i,iti ituma ahangiritse habasha gusubirana ndetse agahabwa n'imiti ibasha kwica bagiteri ya H.Pylori

Ibyo ugomba kwitwararika niba urwara uburwayi bw'igifu

1.Kwirinda kunywa inzoga n'itabi

2.Kwirinda ibintu byose bibonekamo caffeine nk'ikawa nibindi....

3.Kwirinda imbuto zirimo aside ya citric nk'indimu

4.Kugabanya ingano y'ibinyamavuta

5.Kurya ibiryo bike kandi kenshi niba bishoboka

6.Kwirinda ibintu byagutera stress byose kuko stress ituma aside iba nyinshi mu gifu

7.Tangawizi ivanze n'ubuki irafasha mu kugabanya ibimenyetso by;uburwayi bw'igifu

8.Kwirinda gukoresha imiti yose utandikiwe na muganga kuko hari imiti myinshi ishobora kwangiriza igifu ahanini igihe gisanzwe kirwaye

Iyo uburwayi bw'igifu butavuwe neza bushobora gutera ibindi bibazo byinshi bitandukanye harimo nk'uburwayi kugira bwo kugira amaraso make.kurwara kanseri y'igifu , n'ibindi...

Izindi nkuru wasoma

ibimenyetso bya kanseri y’igifu

byinshi ku umuti wa Omeprazole ukoreshwa mu kuvura igifu


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post