IBIMENYETSO MPURUZA KU MUBYEYI NYUMA YO KUBYARA


Nyuma yo kubyara umubyeyi ashobora kugira ibibazo bitandukanye bitewe n’uburwayi cyangwa yenda ibintu umubiri utakiriye neza,ibi bikaba ari ibimenyetso mpuruza ku mubyeyi









Dore bimwe muri ibyo bimenyetso





1.Kuva cyane :kuva ku mubyeyi umaze kubyara ni ibintu bisanzwe bikagenda bigabanuka uko iminsi igenda yiyongera ya nyuma yo kubyara hanyuma kandi bikagenda bireka kuba umutuku cyane ,iyo umubyeyi agaragaza ko kuva bigenda byiyongera ahindura ibyo yibinze kenshi biba bisaba ko yakoherezwa kwa muganga\





2.Umuriro :umuriro ku mubyeyi ni ikimenyetso cy’uburwayi ningombwa cyane ko hamenyekana impamvu ibitera





3.Umutwe ukabije cyangwa kugagara :ni ikimenyetso ko umuvuduko w’amaraso wiyongereye bikaba bigaragazwa nibipimo byo kwa muganga kandi bikaba ari ikibazo gisaba ubufasha bwihutirwa





4.Guhumeka bigoranye: ibi bigaragaza ko amaraso y’umubyeyi adafite imbaraga zihagije





5.Kubabara mu nda bikabije : ibi bigaragaza ko umubyeyi ashobora kuba ari kuvira mu nyababyeyi bikaba bisaba kwihutanwa kwa muganga





Umubyeyi wese agomba kubyarira kwa muganga ibi bikaba bigabanya ibyago byo kubaa yagira bimwe mu bibazo bishobora kuba intandaro yo gutakaza ubuzima





Iyo umubyeyi agaragaje bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru aba agomba kwitabwaho by’umwihariko kuko biba bishobora kumutera ubumuga cyangwa urupfu





Ni ngombwa kugira isuku ukimara kubyara kandi ukonsa umwana vuba kuko bifasha nyabayeyi gusubirana vuba





Iyo umubyeyi atinze kujya kwa muganga akigaragaza bimwe mu bimenyetso byo kubyara byongera ibyago byo kuba wagira ibibazo bya nyuma yo kubyara





Ni byiza ko umubyeyi wese utwite ajya kwa muganga kwipimisha uko bisabwa bakamurebera ubuzima bw’umwana n’ubwe muri rusange uko buhagaze agahabwa ubujyanama





Dore ibyiza byo kubyarira kwa muganga





1.Gukurikiranira hafi ubuzima bw’umwana n’umubyeyi





2.Guhabwa ubufasha byihuse mu gihe mu kubyara hajemo ikibazo





3.Gupima imikorere y’umutima w’umwana no kumufasha guhumeka neza mu gihe ataravuka





4.Gupimwa ubwandu bw’agakoko gatera sida no kugabanya amahirwe yo kwanduza umwana





5.Guhabwa imiti irinda umwana nk’urukingo rw’igituntu,umuti wongera kuvura kw’amaraso n’umuti w’amaso





6.Kugufasha kongerera umwana ubushyuhe





7.Kuguha inama za ngombwa





8.Guhabwa ubujyanama bwo kuringaniza urubyaro hakiri kare





Kuki umubyeyi agomba kurya indyo yuzuye akanary kurushaho?





 Nyuma yo kubyara umubyeyi agomba kunywa bihagije akanarya bihagije kugira ngo abone intungamubiri zihagije kandi agomba gukomeza gufata ibinini bya feri kugira ngo akomeze kongera amaraso





Icyitonderwa :





umubyeyi n’umwana we bagomba kuryama mu nzitiramibu iteye umuti kugira ngo birinde indwara ya malariya kandi umubyeyi agomba kwitabira akagoroba k’ababyeyi ndetse na gahunda z’akarima k’igikoni kugira ngo ahabwe ubumenyi n’amakuru ahagije.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post