AKAMARO KA POME






Pome ni urubuto rufite akamaro gakomeye ikaba ari nk'urukingo ifite intungamubiri nyinshi zitandukanye dukenera buri munsi





Pome imwe ikaba igizwe na Calories 95gr





carbs 25gr





fiber 4gr





Vitamin C ku kigero cya 14% ku ngano umubiri ukenera ku munsi





Potasiyumu 6% ku ngano dukenera ku munsi





Vitamin K 5% ku ngano dukenera ku munsi





izindi ntungamubiri dusanga muri Pome :manganese,copper na Vitamin A,E,B1,B2 and B6





1.Pome ifasha mu kugabanya ibiro





kubera pome idafite ibinure bibi bya koresiteroli kandi ikaba igizwe cyane na fiber bituma yifashishwa mu kugabya ibiro no kurinda umubyibuho ukabije





2.Pome igabanya ibyago byo kurwara Diabete





kurya Pome imwe ku munsi ,ubushakashatsi bwagaragajeko bigabanya ibyago byo kurwara Diabete yo mu bwoko bwa 2 ku kigero cya 28%





3.Pome ifasha mu igogorwa by'ibiryo





kubera ya fiber iboneka muri pome bituma igira ubushobozi bwo kurwanya mikorobe mbi ziboneka mumara(prebiotic) izo mikorobi zituma igogorwa ridakorwa neza





4.Pome ifasha mu kurwanya no kurinda Kanseri





kubera ama antioxidant aboneka muri pome akaba ayifasha mu kurwanya kanseri





5.Pome ifasha mu kurwanya Asima





ubushakashatsi bwagaragajeko kurya pome imwe ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara asima ikaba inashobora koroshya ibimenyetso byayo kukigero cya 15%





6.Pome ifasha mu gukomeza amagufa





kubera imyunyungugu ya karisiyumu iboneka muri pome ,iyi karisiyumu ikaba ikomeza amagufa





7.Pome ibungabunga imikorere myiza y'ubwonko





pome ibungabunga acetylcholine ikaba ifasha mu itumatumanaho ry'ubwonko kandi iyo igabanutse bitera indwara ya Alzheimer










Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post