AKAMARO K'INANASI






Inanasi ni urubuto rwiza ruryoherera ikaba ari nurubuto rufite intungamubiri nyinshi zitandukanye umubiri wacu ukeneye ikaba ishobora kuribwa bamaze gukuraho igihu cy'inyuma cyangwa igakorwamo umutobe ishobora kandi gukorwamo inzoga nibindi...





Inanasi igizwe na Calories 82,5





Fat 1.7grams





Proteins 1gram





Carbs 21.6 grams





Fiber 2.3grams





Vitamin C 131% kungano umubiri ukeneye ku munsi





Manganese 76%





izindi ntungamubiri ziboneka mu inanasi B1,B2,B6,B12 nizindi nka potasiyumu ,magnesium,fer,copper......





1.Inanasi ifasha mu kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri





kubera Vitamin C iboneka mu nanasi vitamin C ikaba ifasha mu kubaka ubushobozi bw'umubiri mu kurwanya indwara





2.Inanasi ifasha mu gutuma igogorwa rigenda neza





inanasi igizwe nibivumbikisho (enzymeS) zifasha mu igogorwa ryama poroteyine





3.Inanasi igabanya ibyago byo kurwara kanseri





inanasi igizwe nibyo bita bromelain biyifasha mu kurwanya kanseri





4.Inanasi yihutisha gukira vuba ku bantu babazwe cyangwa abakoze imyitozo ngororangingo zikabije





ubushakashatsi bwagaragaje kugabanya ububyimbe nuburibwe nyuma yo kubagwa nubwo biri kukigero gito





5.Inanasi ifasha mu gukomeza amagufa





kubera imyunyungugu nka manganeze ndetse vitamin c biboneka mu nanasi bituma igira ubushobozi bwo gukomeza amagufa





6.Inanasi igabanya ibyago byo kuvura kw'amaraso





kubera Bromelain iboneka mu nanasi bituma igira ubushobozi bwo kurwanya kuvura ibyo bigatuma bagira inama abantu bafite ibyago byo kuvura kw'amaraso kuba ku ifunguro ryabo hataburaho inanasi





7.Inanasi ifasha mu kurwanya stress





bitewe na vitamin zo mu bwoko bwa B dusanga mu nanasi zifasha mu mikorere myiza y'ubwonko ibyo bituma ubwonko buhangana na stress





8.Inanasi ifasha mu kurinda amaso





kubera Vitamin c na antioxidant ziboneka munasi biyiha ubushobozi mu kurinda amaso cyane cyane kubantu bakuze irinda ibyo bita macular degeneration itera ubuhumyi





9.Inanasi igabanya kuruka ku bagore batwite





ku bagore batwite mu gihembwe cya mbere bakunda kugira iseseme no kuruka cyane kurya inanasi kenshi bikaba bigabanya kuruka kuburyo bushimishije






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post