Waruziko Gushyira imbabura yaka mu nzu ari Ukwiyahura ,Dore impamvu udakwiye kubikora

Waruziko  Gushyira imbabura yaka mu nzu ari Ukwiyahura ,Dore impamvu udakwiye kubikora

 Guhyira imbabura yaka mu nzu ni ukwiyahura kuko bishobora ku kwica mu gihe gito kandi utanasambye ,imbabura yaka ikogota umwuka mwiza wose uri mu nzu ku buryo ubura uwo ukomeza guhumeka bityo bikarangira usinziriye ugapfa .

Hari abantu bakora amakosa yo gushyira imbabura iriho amakara yaka mu nzu , cyangwa mu gikoni bakaba bakwifungirana ,burya ni bibi cyane ,bishobora gutuma upfa .

Dore uko bigenda ngo imbabura yaka ibe yatera urupfu 

Dore uko bigenda ngo imbabura yaka ibe yatera urupfu


Mu gihe ushize imbabaura iriho amakara yaka mu cyumbu ,cyangwa mu nzu ugafunga ,wa muriro ukogota umwuka mwiza wa ogisijeni uri muri iyo nzu .

hanyuma burya kandi kwaka kwayo ,imbabura igenda irekura umwuka wa monoxide de carbone (soma : monogiside do karubone ) uyu mwuka ,ni mubi cyane kubera ko wica ,nta mpumuro ugira ahubwo kuwuhumeka ntunabimenya .

 Guhumeka umwuka mwinshi wa monoxide de carbone bituma ibihaha bitakaza ubushobozi bwo kwinjiza umwuka uhagije , amaraso nayo agatakaza ubushobozi bwo gutwara umwuka mwiza wa ogisijeni awutwara hirya no hino mu turemangingo tw'umubiri .

iyo rero umwuka watangiye kuba muke mu mubiri ,biturutse ku guhumeka uyu mwuka mubi wa monoxide de carbone , umuntu atangira kugira isereri ,kuribwa umutwe ,kubabara mu gituza bigakurikirwa no gutakaza ubwenge.

iyo rero wari wifungiranye mu nzu irimo imbabura yaka ,bigera ku rwego wumva ko utangiye kubura umwuka ariko wagerageza gusohoka cyangwa gufungura ukabura intege kubera ko umubiri uba wacitse intege .

iyo byageze kuri uru rwego utagize undi muntu uturuka hanze ngo afungure inzu cyangwa ngo agusohore hanze uba ushobora gupfa .

Dusoza 

Uyu mwuka wa monoxide dev carbone ni mubi cyane ku mubiri wa muntu ,bawita Silent killer kubera ko wica kandi umuntu atigeze abimenya ko arimo kugenda umuganza .

burya ntukwiye gushyira imbabura yaka ,ahantu hafunganye nko mu nzu cyangwa mu gikoni ukifungiranamo imbere .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post