Ibinyobwa 2 ukwiye kugendera kure niba wifuza kugabanya ibinure byo ku nda

Ibinyobwa 2 ukwiye kugendera kure niba wifuza kugabanya ibinure byo ku nda

Burya kugabanya ibiro by'umurengera bifitanye isano ya hafi no kugabanya ibinure byo mu nda ,kandi ni byita kwita ku binyobwa ndetse n'ibiribwa dufata kuko nabyo biri mu bitera iki kibazo cyo kugira mu nda hanini aribyo bisobanuye kugira ibinure byinshi ku nda.

ahanini usanga ibinyobwa byakorewe mu nganda n'ibinyobwa byongerewemo amasukari aribyo nyirabayazana w'ibibazo byinshi by'ubuzima nk'umubyibuho ukabije ,indwara z;umutima ,hypertension .indwara za diyabete nizindi nyinshi ....

Dore ibinyobwa 2 bituma ukomeza kugira mu nda hanini 

nkuko twabivuze dutangira ,burya ibinyobwa dufata bigira uruhare runini mu gutuma umuntu agira ibinure byinshi mu nda ,ibyo binyobwa ni

1.Ibinyobwa byongerewemo amasukari


kugabanya ibinure byo ku nda


cyane cyane nk'ibinyobwa byongerewemo amasukari ,ugasanga akenshi binakomoka kum mbuto , iyo umubiri wakiriye amasukari menshi ,uyahinduramo ibinure kugira ngo ubashe kuyabika ,ibyo binure rero nibyo bitera kuba umuntu yahura n'umubyibuho ukabije ,akagira mu nda hanini ndetse n'ibyago byo kuba yakwibasirwa na diyabete bikiyongera.

usanga ibinyobwa byinshi bikorwa muri iki gihe byongerwamo amasukari menshi ,ibi bigakorwa kugira ngo birusheho kuryoha no gukundwa ariko ku rundi ruhande biba byangiza .

buriya imbuto ubwazo ziba zirimo amasukari yazo ,kongeramo indi sukari nayo nyinshi ni ukuziha ubushobozi bwo kwica . abahanga bavuga ko isukari yica kurusha imbunda ,ibi bakabivuga bahera ku kuba isukari yongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye.

2.Ibinyobwa bitera imbaraga (energy drinks ) 

Ibinyobwa 2 ukwiye kugendera kure niba wifuza kugabanya ibinure byo ku nda

ibinyobwa bitera imbaraga nabyo bimaze kumenyerwa cyane ,ibi binyobwa biba birimo kafeyine ndetse nabyo bibamo amasukari ,ibi binyobwa kandi bishobora gutera umubyibuho ukabije ,ibi binyobwa kandi bitera inflammation mu mubiri .

si ibyo gusa kuko ngo na kuriya biriya binyobwa biba bihumura ,iriya flavor yabyo ishobora kugira ingaruka ku buryo umusemburo wa insuline uvuburwa mu mubiri

Umusozo

burya ibinyobwa byongerewemo amsukari menshi yo mu nganda ni byiza kubyirinda cyangwa ukabigabanya ku buryo bushoboka kuko ni nyirabayazana w'ibibazo byinshi bifata ubuzima .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post