Dore impamvu 9 zitera ubushake bwo kurya bwinshi ku kigero gikabije

Dore impamvu  9 zitera ubushake bwo kurya ku kigero gikabije

 Hari impamvu zitera kumva ufite ubushake bwo kurya ku kigero kinini gikabije ,ku buryo ushobora kwibaza impinduka zabaye mu mubiri wawe ,ukabona si ibintu bisanzwe .

mu buryo busanzwe ,kuba wagira ubushake bwo kurya ni ibintu bisanzwe ariko hari igihe birenga ukumva bikabijr ,ugahora ushonje kandi ufite ubushake bwo kurya .

Dore impamvu zitera kugira ubushake bwo kurya ku kigero gikabije 

hari impamvu zitandukanye zishobora gutera iki kibazo cyo kugira ubushake bwo kurya ku kigero gikabije zirimo 

1. Stress 

Stress ni kimwe mu bintu byongera ubushake bwo kurya ku bantu benshi ,ibi bigaterwa nuko iyo ufite stress umubiri wawe ,uvubura umusemburo wa cortisol kandi uyu musemburo uri mu yongera ubushake bwo kurya ku kigero kinini cyane.

2.Indwara y'agahinda gakomeye 

burya kugira indwara y'agahinda bishobora kugutera kugira ubushake bwo kurya ku kigero kinini cyane . kugira appetit nyinshi bishobora no kuba ikimenyetso cyuko ufite iyi ndwara ariko hari n'abandi bagira ubu burwayi  bakabura ubushake bwo kurya .byose bishyingira ku miterere y'umubiri w'umuntu.

3.Ibimenyetso bibanziriza ukwezi ku mugore 

hari igitsinagore ,iyo kigiye kujya mu mihango bagira ubushake bwo kurya bwinshi ,ibi nabyo bigaterwa n'impinduka mu misemburo yuwo mugore cyangwa umukobwa.

4.Ingaruka z'imiti uri kunywa 

hari imiti imwe n'imwe ishobora gutuma ugira ubushake bwo kurya ku kigero gikabije ,cyane cyane nk'imiti ya  corticosteroids ,cyproheptadnes ndetse n'imiti ivura indwara zo mu mutwe.

5.Kuba utwite 

burya ku mugore utwite cyane cyane inda imaze kuba nkuru cyangwa  hashize iminsi mike  atwite , ashobora kugira ubushake bwo kurya ku kigero gikabije .ibi nabyo bigaterwa n'impinduka mu misemburo yo gutwita no kuba umubiri w'umubyeyi ukeneye intungamubiri nyinshi ngo ubashe kugaburira umwana na nyina.

6.indwara ya Hyperthyroidisme 

ni indwara ituma imvubura ya thyroid ikora cyane ,aho  itera imikorere y'umubiri nayo yiyongera biturutse kuri uyu musemburo . ibyo bigatera kumva ufite ubushake bwo kurya ku kigero kinini cyane kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zo gukoresha.

7.indwara ya Diyabete 

indwara ya diyabete ishobora kurangwa no kugira ubushake bwo kurya ku kigero kinini ndetse no kugira inyota cyane ,ibi bigaterwa nuko umubiri uba ufite ikibazo mu kuringaniza isukari .

8.Indwara yitwa grave'disease

grave's disease ni indwara ituma imvubura ya thyroid ikora cyane ,ibi nabyo nibyo bitera kumva  umubiri wawe ukeneye ibyo kurya ,ufite n'ubushake bwo kurya ku kigero kinini.

9.Bulimia 

Bulimia bigereranywa n'uburwayi bwo mu mutwe aho umuntu agira ubushake bwo kurya ku kigero kinini ,aha umuntu ararya yarangiza akaba ashobora kwirutsa  cyangwa agakoresha imiti ituma bya biryo yariye bisohoka .

Umusozo 

muri rusange .hari impamvu nyinshi zitera gutuma umuntu agira ubushake bwo kurya ariko zose zigashyingira ku bintu bishobora gutera impinduka mu misemburo y'umubiri cyane cyane igenga ubushake bwo kurya .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post