Akamaro 11 ko kurya indagara ku mubiri wa muntu

 

Akamaro 11 ko kurya indagara ku mubiri wa muntu

Indagara ni kimwe mu bintu bikokomoka mu nyanja bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane ,ibyo bigatuma zigira uruhare runini mu kunoza imirire ndetse no mu kurwanya no kuvura indwara ziterwa n'imirire mibi.

cyane cyane ku bantu bafite imirire mibi ,indagara zifasha umubiri wabo kongera kwiyubaka no kwivura ya mirire mibi ,byose bishyingiye kuri za ntungamubiri dukesha indagara.

Indagara kandi ziribwa zumshijwe ariko zishobora no gukorwamo agafu kaminjirwa mu biryo cyangwa mu isosi ,hari amoko menshi yazo ,hari izo bita indagara z'umunyu ,indagara zumvikana umusenyi ,indagara z'indundi ,indagara za zanzibar nizindi...

Ushobora gukora agasosi kazo ,ukakarisha ubugari ,ushobora kuminjira agafu kazo mu biryo byose ,ushobora kuziteka mu mboga nibindi..

Intungamo dusanga mu indagara 

mu ndagara dusangamo intungamubiri nyinshi cyane zitandukanye zirimo 
  • Vitamini A 
  • Vitamini B6
  • Vitamini B12
  • Vitamini C 
  • Vitamini D
  • Umunyungugu  wa sodiyumu
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • ubutare bwa fer
  • ibinure bya omega-3
  • Poroteyine
  • umunyungugu wa fosifore

Akamaro ko kurya indagara ku mubiri wacu 

Akamaro ko kurya indagara ku mubiri wacu

kubera izi ntungamubiri zose ,bituma indagara ziba ikiribwa  cyiza kandi kigirira  umubiri wa muntu akamaro gakomeye.

1.Gutuma amaso abona neza 

indagara zikungahaye kuri vitamini A ku kigero kinini ,yewe no kurusha nyinshi mu mboga ,bityo iyi Vitamini ikaba ituma amaso abona neza .ikarinda amaso kwangirika no kuba yakwibasirwa n'indwara zifata amaso ariko zitewe nuko uturemangingo twayo dushaje.

2.Kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri

Mu ndagara dusangamo vitamini A na Vitamini C ,izi vitamini zombi zikaba zigira uruhare mu kuzamura no gukomeza abasirikari b'umubiri bashinzwe guhangana n'indwara .bityo umuntu urya indagara ntabwo apfa kwibasirwa no kuzahazwa n'indwara za hato na hato.

3.Zitera umwana muto gukura neza 

Nanone kubera intungamubiri o mu bwoko bwa poroteyine dusanga mu ndagara ku bwinshi ,bituma umwana uzigaburirwa akura neza ,akagira igihagararo cyiza kandi gishyinguye ,bityo akaba ari nayo mpamvu ari ikiribwa cyiza mu kurwanya imirire mibi.

4.Gutuma ubwonko bukora neza 

Mu ndagara habonekamo ibinure byo mu bwoko bwa Omega-3.ibyo binure bikaba bigira uruhare runini mu mikorere myiza y'ubwonko ndetse no gutuma umwana ugaburirwa indagara ahinduka umuhanga.

5.Kurinda no kunoza uruhu rwa muntu rugahorana itoto

bya binure bya Omega-3  ndetse na umunyungugu wa seleniyumu biboneka mu ndagara bituma ziba ingenzi cyane mu kurinda uruhu rwawe .mu gutuma ruhora itoto , mu kururinda imirasire y'izuba yangiza ndetse no mu gutuma ruhorana amazi ,ntirukanyarare

6.Gukomeza amagufa 

Kubera umunyungugu  wa  karisiyumu na phosphore dusanga mu ndagara ,bituma zigira uruhare runini mu gukomeza amagufa no kuyrainda kuba yavunika ku buryo bworosye.

7.Kurwanya indwara ya Hypertension 

mu ndagara dusangamo ibinure byiza ku bwinshi ,bityo ibyo binure ntabwo bizibiranya imitsi itwara amaraao ku buryo ,bwatera ibibazo by'indwara ya hypertension.kandi binorohereza amaraso gutembera neza.

8.Kurwanya indwara ya Diyabete 

indagara ni ifunguro ryiza ku bantu barwara diyabete cyangwa abafite ibtago byinshi byo kuyirwara .,iyo ugeranyije n'inyama zitukura ,zo zitera uburwayi bwa diyabete ,bityo kuri aba bantu bafite uburwayi diyabete ,indagara ni amahitamo meza mu gihe bifuza kubona intungamubiri ya poroteyine ikomoka ku matungo.

9.Kurinda umutima wawe

Mu ndagara dusangamo inbinure byiza ,ari nayo mpamvu zigira uruhare runini mu kurinda umutima wawe kuba wakwangizwa n'ibinure bibi ,zigatuma kandi amaraso atembera neza ndetse n'imitsi ntizibiranywe n'ibinure.

10.Gutuma umuntu afata mu mutwe byoroshye 

Kubera biriya binure byiza bya Omega-3 ,indagara zigira uruhare runni mu mikorere y'ubwonko ,zigatuma umuntu afata mu mutwe byoroshye kandi zikanatuma ubwonko bw'umwana bukura neza kandi umwana akazavamo umuhanga,

11.Kuvura indwara ziterwa n'imirire mibi

Kubera intungamubiri nyinshi dusanga mu ndagara ,bituma zigira uruhare runini mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi .cyane cyane ku bana , abahanga mu mirire bemeza ko indagara zishobora gukiza no kurengera umwana zimuvura ubu burwayi kandi mu gihe gito. 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post