Dore ibimenyetso bizagaragara ku birenge mu gihe ufite indwara ya Diyabete

 

Dore ibimenyetso bizagaragara ku birenge mu gihe ufite indwara yaDiyabete
Indwara ya Diyabete ni imwe mu ndwara zikunze kwibasira benshi ,iyi ndwara banayita indwara y’igisukari kubera ko ari indwara iterwa nuko umubiri wananiwe gushyira ku kigero cyiza ikigero cy’ isukari yo mu maraso , kubera isukari ihora mu kigero kiri hejuru ku murwayi wa diyabete ,bituma hari ibimenyetso agaragaza ku birenge no ku maguru byakwereka ko ufite iyi ndwara.

Ahanini indwara ya Diyabete iterwa nuko impindura (pancreas) yatakaje ubushobozi bwo kuvura umusemburo wa insuline ,ugira uruhare rukomeye mu kugabanya ikigero cy’isukari mu maraso ,ariko nanone ushobora kuba ufite uyu musemburo ariko ari muke nabwo ugahorana ibibazo by’isukari nyinshi mu maraso.

Dore ibimenyetso bigaragara ku birenge by’indwara ya Diyabete

Hari ibimenyetso bitandukanye by’indwara ya Diyabete ,bigaragara ku birenge ,muri byo harimo

1.Gutakaza ubushobozi bwo kumva ikigukozeho ,ikirenge kikamera nk’igiti

Muri rusange ibi biterwa nuko isukari nynshi mu maraso ,itera ibibazo mu myakura yumva ndetse no mu mitsi itwara amaraso ,uko iyi sukari ikomeza kuba nyinshi kandi bikamara igihe kirekire ,niko ibyo bice bikomeza kwangirika ,bikanarushaho gutakaza ubushobozi bwabyo.

Ikinyamakuru cya mayoclinic cyandika ku nkuru zivuga ku buzima ,gitangaza ko ,Umuntu ufite uburwayi bwa Diyabete ,imyakura ye yumva igenda itakaza ubushobozi bwayi bwo kumva ,ibyo ntibibe ku birenge gusa ahubwo bikagera no mu bindi bice by’umubiri we.

2.Kumva ufite ibinya mu birenge

Guhorana ibinya no kumva utuntu dusa n’utukujomba mu birenge ,bigahoraho bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bwa Diabete ,ibi nabyo bigaterwa nuko imyakura yumva yagiye yangirika biturutse ku kigero cy’isukari cyagiye kiyongera mu mubiri ,bityo ya myakura ikarushaho kwangirika.

3.Kuzana udusebe ku birenge (Foot Ulcers)

Bitangazwa ko abantu bafite indwara ya Diyabete bagera kuri 15% baba bafite ibisebe ku birenge nabyo byaje nk’ikimenyetso cya Diyabete .

Ibi nabyo bihuzwa n’ikigero cy’isukari kinini mu maraso .kinagira ingaruka mbi ku mubiri harimo kwangirika kw’imitsi itwara amaraso ,bityo ntabashe kugera mu bie byose by’ikirenge ,ibi bigatuma uruhu rwo mu kirenge rugenda rutakaza umwimerere warwo ari nabyo biza kubyara ibisebe ku birenge ku barwayi ba Diyabete.

4.Kurwara ibimeme

Kumagara kw’ibirenge no kuba imyakura yumva yaragiye yangizwa n’isukari nabyo bibyara indwara z’ibimeme ku bantu bamwe bafite uburwayi bwa Diyabete. ibi bigaterwa nuko udukoko dutera ibimeme tubashan kubibasira biturutse ku kuba ibirenge byumagaye .

5.Uruhu rwo mu birenge rukomeye

Cyane cyane nk’ahantu hegereyen igufa .ku mano , uruhu rwaho usanga rukomeye ,mbese rusa naho nta buzima rugifite .ibi nabyo bikaba bishobora gutewa n’uburwayi bwa Diyabete.

6.Inzara z’amano zirarwara

Abantu bafite uburwayi bwa Diyabete ,baba bafite ibyago byinshi byo kuba inzara zabo zakwibasirwa n’udukoko dutera uburwayi ,cyane cyane utwo mu bwoko bwa Funji .

Bityo ugasanga inzara zabo z’ibirenge zikomeye .rimwe na rimwe zranahinduye ibara ,ibi naby bikaba bishobora kwerekana ko ifite indwara ya Diyabete.

7.Kuba hari agace k’ikirenge gashobora kubora

Ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete ,kubera isukari nyinshi mu maraso igenda ikangiza imitsi itwara amaraso ndetse ikanangiza imyakura yumva ,ibi bishobora gutera ikibazo ku buryo amaraso atembera mu birenge.

Bityo igice kimwe cy’ikirenge kikaba cyabura amaraso akigeramo ndetse n’umwuka mwiza ,ibi bikaba byatuma gishobora kubora kubera ko imitsi ikijynamo amaraso yangiritse.

8.Kugorama kw’ibirenge

Ku bantu bamwe bafite indwara ya Diyabete ,ibirenge byabo bishobora kugorama .ibi bigatewra nuko imikaya y’ikirenge yagiye itakaza umwimerere wayo ndetse n’imbaraga zayo.

Dusoza

Indwara ya Diyabete ni indwara igaragaza ibimenyetso bitandukanye .ariko byose bigashyingira ku ngaruka z’isukari nyinshi mu maraso.

Umurwayi wa Diyabete asabwa kuvugurura no kunoza imirire kuko ibi ni bimwe mu bifasha umubiri kugenzura no gusubiza ku murongo iri zamuka ry’isukari bya hato na hato mu maraso ye.

Gukurikiza nanone inama ahabwa na muganga no kunywa imiti nkuko yahawe amabwiriza na muganga we nabyo bifasha benshi kubaho nta kibazo bagize kandi bakamara igihe kirekire.

Izindi nkuru wasoma

Uritondere ibi bimenyetso ,niba ubifite ushobora kuba ufite uburwayi bwa Diyabete

Ibiribwa umuntu ufite uburwayi bwa Diyabete agomba kwibandaho mu mafunguro ye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post