Dore impamvu ukwiye kuzajya urya amagi

Dore impamvu ukwiye kuzajya urya amagi

Burya amagi ni kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane kandi zimwe murizo ntiwapfa kuzisanga mu bindi biribwa ,amagi ahishe ibanga ry’ubuzima bwiza kubera intungamubiri tuyasangamo.

Dore akamaro ko kurya amagi ku mubiri wa muntu

1.Amafi akungahaye ku ntungamubiri nyinshi

Mu magi dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo

  • Vitamini A
  • Folate
  • Vitamini B5
  • Vitamini B12
  • Vitamini B2
  • umunyungugu wa fosifore
  • Umunyungugu wa Seleniyumu
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Omega-3

Mu magi kandi dusangamo vitamini za D,E na K ndetse n’intungamubiri nyinshi za poroteyine.

2.Akize ku binure byiza bya koresiteroli

mu igi rimwe dusangamo koresiteroli ingana na miligarama 212 ijya kwegera miligarama 300 umubiri wa muntu ukenera ku munsi ,kurya igi bituma ubasha kuronka izi ntungamubiri .

3.Akungahaye ku ntungamubiri ya Choline ,itanapfa kuboneka mu bindi biribwa

mu magi dusangamo intungamubiri ya Choline ,igira uruhare runini mu mikorere y’umubiri cyane mu itumatumanaho ry’uturemangingo ndetse no mu mitsi itwara amakuru ku bwonko.

Iyo iyi ntungamubiri yabuze mu mubiri wawe ,bishobora gutera ibindi bibazo bitandukanye kandi bikomeye ,ahantu honyine ushobora gukura iyi choline ni mu magi.

4.Kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima

Ubushakashatsi buagaragaza ko kurya amagi bigabanya ibinure bibi mu mubiri bityo bikanagabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa n’indwara z’umutima.

5.Auma umuntu abona neza

Mu magi tuhasanga ibyitwa antioxidant zitwa Lutein na Zeaxanthin bigira uruhare runini mu kurinda amaso yawo gusaza no kwangirika.

Izi ntungamubiri kandi zirinda ko amaso yawe yafatwa n’indwara z’ubusaza zirimo nk’ishaza ,Glaucoma nizindi ,…nanone mu magi dusangamo Vitamini A nayo igira uruhare runini mu kurinda amaso yawe no gutuma ubona neza.

6.Kubaka imikaya y’umubiri

Mu magi dusangamo intungamubiri za poroteyine ku bwinshi zigira uruhare runini mu kubaka imikaya y’umubiri.

Amagi aza ku mwanya wa mbere mu biribwa by’ubaka umubiri ku buryo ari ifunguro rya mbere ku muntu ushaka kubaka umubiri.

7.Gufasha kugabanya ibiro by’umurengera

Kurya amagi byongera kumva uhaze bityo ibi bikagabanya ingano y’amafunguro ufata ku munsi ,ibi bikaba ari nabyio bigufasha kugabanya ibiro.

Izindi nkuru

Sobanukirwa: Ifu ya Ongera n’akamaro ifitiye umwana uyihabwa neza

Burya igisura cyuzuyemo intungamubiri nyinshi bituma ari umuti ku mubiri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post