Sobanukirwa: Icyorezo cya Monkeypox kimaze kuboneka mu bwongereza

Sobanukirwa: Icyorezo cya Monkeypox kimaze kuboneka mu bwongereza

Inzego z’ubuzima mu bwongereza zatangaje ko habonetse abarwayo benshi bafite icyorezo cya Monkeypox giterwa n’udukoko two mu bwoko bwa virusi ,kugeza ubu iki cyorezi kikaba giteye benshi ubwoba ariko inzego z’ubuzima zivuga ko kidakwirakwira cyane ku muvuduko nkuwo icyorezo cya ccovid-19 gikwirakwiraho.

Amateka y’icyorezo cya Monkeypox

iki cyorezo cyavumbuwe bwa mbere mu mwaka wa 1958 ,aho itsinda rigizwe n’inkende ryagaragaweho indwara y’ibibyimba bisa neza nk’ibigaragara ku bantu bafite indwara y’ubushita ,nibwo ubushakashatsi bwahise butangira ako kanya ngo harebwe impamvu yateye ubwo burwayi kuri izo nkende.

Nkuko iznna ry’iyi ndwara ribivuga Monkey bisobanura inkende ,naho pox bigasobanura indwara itera ibibyimba cg uruheri ku mubiri.

Iki cyorezo cyafashe umuntu bwa mbere mu mwaka 1970 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,kuva icyo gihe nibwo hatangiye gufatwa ingamba no gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ndwara ndetse bijyanishwa no gukora imiti.

Si muri Kongo gusa cyabonetse hari n’ahandi iki cyorezo cyabonetse nkao muri Cameruni ,muri centrafrica,liberia ,nigeria ,sierra leone n’ahandi.

ariko no mu bihugu bya leta zunze ubumwe za Amerika ,igihugu cya Isiyeli na Singapore naho habonetse abarwayi ba monkepox ariko byagaragayeko cyahagejejwe n’abantu baturutse mu gihugu yari irimo.

Impamvu zitera icyorezo cya Monkeypox

Kugeza ubu ,abahanga batangaza ko Monkeypox iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa virusi ako gakoko kazwi ku izina rya Monkeypox virus gakomoka mu muryango wandi mavirusi wa Orthopoxyvirus,muri virusi z’ubu bwoko harimo nka virusi ya variola itera indwara ya smallpox ndetse nindi virusi yitwa vaccinia na cowpox (ubushita bw’inka).

Ibimenyetso by’indwara ya Monkeypox

Kimwe n’ubundi burwayi icyorezo cya Monkepox kigaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo

1.Umuriro

2.kuribwa umutwe

3.gucika intege

4.kumva ufite umunaniro

5.kuzana amasazi

6.kubabara umugongo

7.kumva ufite ubukonje

ibi bimenyetso bigaragara hagati y’umunsi wa 5 na 21 wanduye,iyo hashize iminsi 3 ugaragaje umuriro utangira gushesha ibibyimba umubiri wose

umuntu ashobora kumarana ubu burwayi hagati y’ibyumweru 2 n’iibyumweru 4 ,byagaragaye ko indwara ya monkeypox ishobora gutera urupfu umuntu umwe mu bantu icumi.

Uburyo icyorezo cya Monkepox gikwirakwira

Ikigo cy’Abanyamerika gushinzwe kugenzura indwara z’ibyorezo kivuga ko uburyo bwa mbere iyi ndwara yandura ari uguhura na virusi iyitera ,uburyo bwose wahura nayo ari ugukora ku kintu iriho ,gukorakora uyirwaye n’ibindi.

Iyo uhuye n’amatembabuzi ava ku muntu uyirwaye nabwo ushobora kwandura ,mu bwongereza bavuga ko iyi ndwara iri kwandura cyane ku bantu bakorana imibonano mpuzabitsina.

iyo urumwe n’inyamaswa ifite ubu burwayi nabwo ishobora ku kwanduza yenda nk’inkende irwaye iguteye inzara nibindi…

Umuntu ashobora kwanduza undi binyuze mu ducandwe duto dusimbuka mu gihe tuvuga ,dukoroye cg duhumeka ,iyo rero uhuye natwo turekuwe n’umuntu urwaye nta kabuza arakwanduza.

Uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Monkeypox

Birashoboka kwirinda iki cyorezo ukora ibi bikurikira

1.Kwirinda kwegera no gukorakora inyamaswa bikekwa ko ifite iki cyorezo

2.Kwirinda gukorakora ibintu byose byakoreshejwe n’umuntu urwaye nk’amashuka ,ibikoresho bye nibinid…

3.Gushyira mu kato umuntu wagaragaweho niki cyorezo

4.Gukaraba intoki no kongera isuku muri rusange

5.Kwifashisha ibikoresho byabugenewe mu kwirinda aha nk’imyenda yabugenewe ,

6.Guhabwa urukingo rwayo ruzwi ku izina rya Imvamune cg Imvanex cyane cyane ku bantu batuye mu duce dukunze kubonekamo ubu burwayi.

Uko bavura Monkeypox

Kugeza ubu nta miti ivura iyi ndwara ,buretse kuvura ibimenyetso byayo ,umurwayi agahabwa imiti ivura amavirusi muri rusange ndetse no guhabwa umuti wa vaccinia immune globulin nawo ukora nk’urukingo ariko ugahabwa umuntu urwaye mu rwego rwo kongerera umubiri we ubushobozi bwo kurwanya ubu burwayi .

izindi nkuru

Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri

Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku gitera kugona nuko watandukana nabyo

Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post