byinshi ku umuti wa Omeprazole ukoreshwa mu kuvura igifu

byinshi ku umuti wa Omeprazole ukoreshwa mu kuvura igifu

umuti wa Omeprazole ni umuti ukoreshwa mu kuvura uburwayi bw’igifu ,mu kuvura ibisebe byo mu gifu ndetse n’izindi ndwara zishamikiye ku gifu nkiyitwa Gastroesophageal reflux disease ,Aho aside yo mu gifu igaruka inyuma mu muhogo ikahatwika.ndetse ukaba unifashishwa mu kuvura indwara ya Zollonger Ellison disease.

Umuti Wa Omeprazole ni imwe mu miti ikunzwe gukoreshwa kubera ubushobozi bwawo mu kuvura Kandi ukaba unahendutse unaboneka henshi ku buryo bworoshye.

Umuti wa Omeprazole wakozww bwa mbere mu mwaka 1979,ukorwa na Kompanyi yo Muri Suwede yitwa AB Hassle ,ikaba yari agace ASTRA B ,ubu yahindutse AstraZeneca, ariko nyuma uburenganzira bwo kuwukora bwagurishijwe nyuma yaho Kompanyi yo Muri Amerika.

Uko umuti wa Omeprazole ufatwa

Muri rusange ,umuganga niwe ugena ingano y’uburyo ugomba kuwufata ,byose bigashyingira ku bukaba bw’indwara ufute ndetse n’ikigamijwe kuvugwa.

akenshi umuti wa Omeprazole unywebwa kabiri ku munsi ,cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bw’igifu.

ingaruka umuti wa Omeprazole ushobora gutera


hari zimwe mu ngaruka zishobora kugaragara ku muntu wawunyweye .

  • Kubabara umutwe
  • Isereri
  • Gukora
  • Kuribwa mu nda
  • Guhitwa
  • Isereri no kuruka
  • Gusuragura cyane
  • Kurwara impatwe
  • Kubabara umugongo
  • Kuzana uduheri ku ruhu
  • Kugira ikibazo cy’umunyungugu wa manyeziyumu

mu gihe utwite cg wonsa wakoresha umuti wa Omeprazole?

muri rusange ,ubushakashatsi ntiburagaraza ko hari ingaruka mbi zo Gukoresha uyu muti wa Omeprazole utwite cg mu gihe wonsa ariko ni byiza kubiganiriza muganga wawe mu gihe agiye kuwukwandikira.

Mbere yo kunywa umuti wa Omeprazole ,Dore ibyo kwitaho

Niba ugiye kunywa uyu muti wa Omeprazole ,banza umenyeko nta alleriji uterwa niyo miti yo Muri ubwo bwoko nka pentoprazole.

mu gihe ufite ibibazo mu buhumekero ,banza ubiganirizeho muganga wawe.

mu gihe uri ku miti igabanya ubukana bwa agakoko gatera Sida ,banza ubiganirizeho muganga.

Dore ibyo kwitaho no kwirinda

Muri rusange ,ugomba kwirinda kunywa inzoga nibindi bisindisha

ugomba kwirinda kunywa uyu muti niba ufite indwara z’impyiko n’umwijima.

Izindi nkuru

Umuti wa Broncalene

Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide

byinshi ku umuti wa flagyl uzwi no ku izina rya Metronidazole

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post