RDC: Ubwoba ni bwinshi kubera Ubwandu bushya bwa Ebola

RDC: Ubwoba ni bwinshi kubera Ubwandu bushya bwa Ebola

nzego z’Ubuzima mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatangaje ko zabonye ubwandu bushya bwa Ebola mu gace ka Mbandaka mu majyarugu ashyira uburengerazuba y”intara ya Equateur.iki cyorezo kikaba kihabonetse ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2018.

Umurwayi basanzemo Ebola ni mugabo w’imyaka 31 ,aho yatangiye kugaragaza ibimenyetso guhera tarikiya 5 uku kwezi ariko ntiyahita yerekeza kwa muganga ahubwo akamara icyumweru cyose arwariye mu rugo ,ariko nyuma yo kuremba yaje kujya kwa muganga ,tariki ya 21/04/2022 ahita ashyirwa mu cyumba cyagenewe kuvurirwamo abarwayi ba Ebola.

Ariko akimara gushyirwa mu bitaro byagenewe kuvurirwamo abarwayi ba Ebola yahise apfa ,abaganga bamwitayeho bafashe ibizamini byaje kugaragaza ko yishwe na Ebola.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika Bwana Dr Matshidiso Moeti avuga ko iki cyorezo cya Ebola kimaze ibyumweru bibiri batarakivumbura ,ati kubw’amahirwe nuko inzego z;’ubuzima za Congo ziri gukora ibishoboka byose ngo zibashe gutahura aba baranduye bataramenyekana ,yongeraho kandi ko inzego z’ubuzima za Congo zifite ubushobozi n’ubumenyi bihagije mu guhangana na Ebola.

Guhera mu mwaka wa 1976 ,igihugu cya congo cyahuye n’ibizazane byo kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola inshuro 14 ndetse kikaba ari nacyo cya mbere ku isi kibasiwe na Ebola inshuro nyinshi ,

Uwo murwayi wa mbere wahitanywe na Ebola ,byatangajwe ko yashyinguwe hakurikije amabwiriza y’inzego z’ubuzima avuga ku kwirinda icyorezo cya Ebola ,ndetse abantu bose baba barahuye nabobashizwe mu kato baranapimwa ndetse inzego z’ubuzima zose ziri gukora ngo hirindwe ko iki cyorezo cyakwirakwira mu bantu.

Mu gihugu cya Congo inkingo za Ebola zatanzwe ku bwinshi aho bakoresha urukingo rwa rVSV-ZEBOV Ebola Vaccine rukaba ari urukingo rwakozwe n’abanyamerika ,rukaba rwaratanzwe bwa mbere I Goma na Kinshasa,rukaba rugiye no gutangwa muri aka gace ka Mbandaka.

Uru rukingo rukaba rutangwa hakoreshejwe uburyo bita Ring Vaccination strategy Aho bakingira abahuye n’umurwayi ndetse bakanakurikizaho gukingira ababahuye nabahuye n’umurwayi .

Ku bw’amahirwe abaturage benshi mu gace ka Mbandaka bakingiwe Ebola ,ibyo bikaba bitangazwa ko bizagabanya ubukana bw’iki cyorezo muri aka gace kubera ko muri aka gace kigeze kwibasirwa na Ebola mu mwaka wa 2020 bityo abantu bahita bakingirwa ku bwinshi.

Ebola ni indwara mbi cyane ikomoka ku nyamaswa ariko zikayanduza umuntu ,ikaba itera imfu ku kigero cya 25 na 95 % ariko ubuvuzi bwayo bukaba bumazegutera imbere ,iyo umurwayi afatiranywe akimara kwandura byagargaye ko gukira biri ku kigero cyo hejuru.

Izindi nkuru wasoma

Nyuma yo gukiruka indwara ya Covid-19 ,uwayirwaye ubwonko bwe buragabanuka mu ngano no mu bunini

Ebola:Igihugu cya RDC cyatangaje ko cyamaze kurandura burundu icyorezo cya Ebola ku butaka bwacyo

Sobanukirwa: Indwara ya Ebola

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post