Indwara y'umusonga ku bana

Indwara y'umusonga ku bana

Umusonga ni indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero ikaba ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka 5 n’abageze mu za Bukuru ,muri make yibasira abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bifite intege nke

Iyi ndwara ikaba iterwa n’udukoko dutandukanye cyane cyane ,two mu bwoko bwa bagiteri n’utwo mu bwoko bwa virusi ,Sha twavuga nko twitwa staphylococcus na respiratory synctial virusi ,urutonde rw’udukoko dutera indwara y’umusonga ni runini cyane.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima WHO rivuga ko indwara y’umusonga ihangayikishije cyane mu bihugu bikennye ,cyane cyane ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara ,buri mwaka ikaba ihitana umubare munini w’abana bakomoka muri ibi bihugu

Ibimenyetso by’indwara y’umusonga

Umwana wese ufite indwara y’umusonga agaragaza byinshi muri ibi bimenyetso bikurikira.

1.Gukorora

2.Guhumeka nabi

3.Gucika intege

4.Guhumeka ukabona ahatiriza cyane ,

5.Umuriro

6.Gutitira

7.Kunanirwa konka cg kurya.

8.Kubura amahwemo ukabona ko umwana abangamiwe

Muri rusange ibimenyetso bibanziriza umusonga ni ukugira ibimenyetso by’ibicurane ,bigakurikirwa no guhumeka nabi

Uburyo bavura indwara y’umusonga

Iyo bavura indwara y’umusonga bibanda ku kuvura agakoko kayiteye ,kuvura ibimenyetso no kurinda ko ubwo burwayi butagira bice by’umubiri bwangiza

Umurwayi ahabwa imiti yo mu bwoko bwa antibiotics ,iyi miti ikaba ivura udukoko twa bagiteri ,bitewe n’ubukana uwo musonga ufite muganga niwo uhitamo niba uhabwa iyo batera. Mu mutsi cg ibinini n’imiti yamazi ku bana .

Nanone umurwayi ahabwa imiti y’umuriro .

Iyo bigaragara ko akeneye umwukka nabwo bamaze kubipima bifashishije agakoresho kabigenewe barawukongerera

Mu gihe umwana wawe arwaye umusonga wakora iki?

Ukimara kubona ko umwana wawe afite bimwe mu bimenyetso byavuzwe ,ugomba guhita umwihutana kwa muganga ,ibi bimenyetso bishobora guhurirwaho nubundi burwayi ariko nuko bimeze gutyo si Ibyo gukerensa ni bibi ku mwana.

Ni izihe ngaruka mbi ziterwa n’umusonga

Muri rusange umusonga ni indwara mbi cyane ,iteza impfu nyinshi z’abana ,biturutse ku iyangiriks rikomeye ry’ibihaha ,ibyo bigatuma umwana abura umwuka uhagije mu mubiri .

Umusonga Kandi ushobora gutera ibindi bibazo mu mubiri birimo nko kwangiza impyiko n’umwijima by’umwana ,kumutera urupfu .Umwuma nibindi…..

ni gute umubyeyi yarinda umwana indwara y’umusonga

Kurinda. Umwana indwara y’umusonga birashoboka ,burya mu nkingo zihabwa abana bato harimo inkingo z’umusonga bityo iyo akingiwe neza Uba umurinze.

Nanone hari ubundi buryo warindamo umwana wawe ,birimo kwirinda gushyira umwana abantu hatagera umwuka ,kwirinda kubana n’amatungo ,kwirinda kunywa itabi ufite abana bato ,isuku ihagije ,kugaburira umwana bikwiye ,kurinda umwana imbeho n’amazi mabi.

Izindi nkuru wasoma

Impamvu zitandukanye zitera umwana gupfira mu nda ya nyina mu gihe amutwite

Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite

Kunenga umwana kenshi byangiza ubushobozi bwo gushimira no kunyurwa nibyo abona

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post