Wakora iki mu gihe ufata urugendo mu modoka ukaruka cyangwa rukakugwa nabi?

Wakora iki mu gihe ufata urugendo mu modoka ukaruka cyangwa rukakugwanabi?

Hari abantu besnhi iyo bafashe urugendo mu modoka baruka cyangwa rukabagwa nabi muri rusange ,bakumva bameze nabi ,bafite iseseme n’isereri ,rimwe na rimwe bakanaruka ,ibi bikaba bafashe ahanini nk’urugendo rw’imodoka .rwa Gariyamoshi ndetse no mu ndege

Ikinyamakuru cya Healthline.com cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko iki kibazo cyitwa motion sickness rikab ari zina cyahawe bitewe nuko gufata abantu ari uko bari mu rugendo cyangwa bagenda.iki kinyamakuru kandi gitanga inama z’uburyo wakwivura iki kibazo ugatandukana nacyo .

Dore uburyo wakwivura ukanirinda ikibazo cyo kugubwa nabi mu rugendo

1.Icara ahantu ubasha kureba neza imbere aho mwerekeza

Umwanya wicayemo ,ugira uruhare rukomeye mu gutuma urugendo rukugwa nabi cyane cyane kwicara kure aho utabasha kureba mu cyerekezo mujyamo ,kwicara ahpo ureba imbere neza bikaba bifasha umubiri wawe kugenzura neza aho ureba ndetse no kugenzura balance y’amatwi aribyo bita inner ear ,iyo rero utakaje iyi balance nibyo bigutera isereri no kumva umerewe nabi.

2.Mu gihe wumva isereri ikuganjije ,ubika umutwe urebe mu mguru yawe cyangwa uhumirize uhumeke winjiza cyane umwuka

Abantu benshi bahurira ku kintu cyo kwinjiza umwuka cyane aribyo bita deep breath ,iyo binjize umwuka mwiza cyane bigufasha kugenzura no kugabanya ya sereri muri wowe ,nanone kwima amaso ibigukikije iyo ubon bizenguruka nabyo bigufasha guhangana no kugubwa nabi.

3.Kwicara ahantu ushobora kubona umwuka mwiza kandi mwinshi

Iyo umuntu yumva afite isereri guhumeka umwuka mwinshi bimufasha kurwanya isereri ndetse no kurwanya kugubwa nabi n’urugendo .iyo wicaye nko ku idirishya mu muyaga nabyo biragufasha.

4.Kunywa amazi cyangwa ibindi binyobwa birimo kafeyine mbere yo gutangira urugendo

Kunywa amazi ndetse n’ibinyobwa bitandukanye mbere yo gutangira urugendo bifasha umubiri kwirinda umwuma no kugumana imbaraga . ni byiza rero kunywa amazi mbere yo gutangira urugendo cyangwa ukaba wanywa ibinyobwa birimo ka tangawizi cyangwa ibindi binyobwa birimo ibitera imbaraga.

5.Shaka akandi urangariraho nko kumva umuziki uri ku rugendo

Gushaka ikindi kintu kiguhugiza ku muntu ugira iki kibazo ni byiza ,nabyo bishobora kugufasha cyane cyane ushobora nko kumva akaziki ,cyangwa yenda ukaba washaka akandi kantu gahugiza ubwonko bwawe.

6.Kunywa icyayi cya tangawizi

icyayi cya tangawizi ni kimwe mu bintu nabyo bagufasha guhangana no kurwanya isereri cyane cyane mu gihe uri ku rugendo ,ushobora ku kinywa cyangwa ukaba wagenda ukinywa ku rugendo

7.Gukoresha imiti irinda kuruka mbere yo gutangira urugendo

Hari imiti nka promethazine ,ndetse nindi itandukanye ikoreshwa mu kuvura iseseme no kuruka ,iyo ufashe iki kinini mbere yo gutangira urugendo bigufasha kurwanya ko wagira iseseme no kuruka mu gihe uri ku rugendo.

8.Kwirinda gufata amafunguro menshi mbere yo gufata urugendo

ku bantu benshi iyo bagira iki kibazo ,hanyuma bagafata amafunguro menshi bibongerer ibyago byo gufatwa nubu burwayi nibyiza kwirinda kurya ifunguro riremereye mbere yo gutangira urugendo.

Izindi nkuru wasoma

Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite

Impamvu 16 zishobora gutera Iseseme no Kuruka

Ibimenyetso byakwereka ko imihango izakubabaza

Impamvu 10 zitera ibura ry’imihango

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post