Ubushinwa bwashizeho gahunda ya Guma mu rugo mu mugi wa Shanghai

Nyuma yaho hakomeje kugaragara izamuka rikomeye ry’ubwandu bushya bwa Covid-19 ,mu gihugu cy’ubushinwa bahise bafata ingamba zo gusubizaho gahunda ya Guma mu rugo, izi ngamba zikaba zafashwe mu mugi wa Shanghai ahakomeje kugaragara umubare munini w’abandura.

Free Illuminated City Skyline at Night Stock Photo
Umugi wa Shanghai

Nkuko byatangajwe na AFP ,iki kinyamakuru kivuga ko izi ngamba zafashwe bitewe nuko imibare y’abandura yakomeje kwiyongera muri aka gace nkuko byari bimeze mu mizo ya mbere iki icyorezo kigitangira .

Leta y’iki gihugu yategetse ko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa guhera uyu munsi ku cyumweru ,zikazamara iminsi 5 ,guhera ku wa mbere ,bazatangira bapima abantu benshi ndetse hanashyirwaho ibikorwa remezo byo gufasha abantu gukaza ingamba zo kwirinda .

Mu gihugu cy’Ubushinwa ,ubwandu bushya bwiyongereyeho 66%mu masaha 48 gusa ,ibi bikaba aribyo byateye ubwoba ,iki cyorezo gishobora kwibasira benshi mu gihe gito bagasubira nkuko byari bimeze kigitangira.

Kuwa gatandatu ,umugi wa shanghai watangaje ko wabonye ubwandu bushya bungana na 2.676 ,uyu mubare ukaba ari munini cyane ku buryo byazamutse ku kigero cya 66% ugereranyije n’imibare yari isanzwe.

Umugi wa Shanghai utuwe n’abarenga miliyoni 26 ,ukaba ari igicumbi cy’ubucuruzi ,aho hadasiba urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose.

Perezida w’Ubushinwa Xi JinPing yatangaje politiki nshya yo kurandura Covid-19 ,yise Zero Covid,igihugu cy’Ubushinwa kiza ku isonga mu bihugu byakataje mu guhangana na Covid-19

Izindi nkuru wasoma

Mu gihe abantu barangariye intambara y’Uburusiya na Ukraine ,Ubwandu bushya bwa Covid-19 bwongeye kwiyongera cyane hirya no hino

Amasomo ajyanye n’imirire twakuye mu ngaruka zatewe na Covid-19

Shyira amatsiko kuri byinshi wibaza ku kizamini cya PCR gikoreshwa bapima indwara ya Covid-19

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post