Sobanukirwa byinshi ku buvuzi bukoresha imirasire buzwi nka phototherapy


Sobanukirwa  byinshi ku buvuzi bukoresha imirasire buzwi nka phototherapy
Phototherapy ni ubuvuzi bugezweho bukoreshwa bavura indwara y'umuhondo ku bana bato aho bakoresha imirasire itangwa n'itara risohora urumuri rw'ubururu.

Ubu bvuzi bwatangiye gukoreshwa kuva mu mwaka wa 1950 ,aho bwakoreshwaga mu kuvura abana bene ubu burwayi ,uko iterambere mu buvuzi ryagiye ritera imbere hagiye havugururwa uburyo bwakorwaga.

Mu buryo busanzwe indwara y'umuhondo ku bana iterwa n'ikinyabutabire cya bilirubn cyabaye cyinshi mu maraso ,aribyo bita hyperbilirubinemia, iki kinyabutabire kikaba kiba gikomoka ku ntete zitukura umwana yavukanye bityo uko zisaza umubiri ukananirwa kunoza no gusohora ibyo bice byari bigize bitewe nko umwijima w'umwana uba utarakura bihagije

byinshi ku ndwara y'umuhondo kanda kuri iyi link

Impamvu zitandukanye zitera umuhondo ku bana bakivuka

mu buzima bw'iyi ndwara nibwo bakoresha iyi mirasire ,aho iba yinjira ku ruhu bityo ikagabanya cya kinyabutabire cya bilirubin kiba kiri mu maraso.

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy'Ubushinwa bwagaragaje ko hari ingaruka zoroheje nizikomeye ubu buvuzi bushobora gutera ku mwana harimo nko ubushuhe bw'umubiri ku mwana buhindagurika kenshi ,gutakaza amazi nindi myunyungugu y'ingenzi ,nicyo bise bronze baby syndrome.

Ku ngaruka z'igihe kirekire ,ubu bushakashatsi bwagaragaje ub buvuzi bushobora gutera uburwayi bwitwa melanocyte navi ,butera kwangirika n'imkorere mibi y 'uturemangingo dukora melanine ,.indwara nka kanseri y'uruhu ,kwangirika kw'agace k'ijisho kitwa retina bishobora no gutera ubuhumyi.

Kuva kera ubuvuzi bukoresha imirasire bwarakoreshwaga ,nkubu m myaka 3.500 ishize mu bihugu by'ubuhinde ubu buvuzi bwarakoreshwaga,aho abantu bajyaga ku izuba bagamije kwivura indwara ya vitiligo.

Mu buvuzi bugezweho byatangijwe na NIels Ryberg Finsen ,umuganga w'umuhanga wakoreshaga imirasire y'izuba ya UV mu kuvura indwara ya Lupus Vulgaris,( iyi ndwara ikaba ari igituntu gifata ku ruhu)

Uko imyaka yagiye iza indi igataha ,imirasire y'izuba yasimbujwe amatara ya halogen amwe aba afite urumuri rw'ubururu nanone hari abayita amatara ya fluorescent.

Ubuvuzi bukoresha imirasire nanone bushobora gukoreshwa mu buvuzi bwa

1.Eczema

2.Psoariasis

3.Vitiligo

4.kanseri y'uruhu

5.na nizindi ndwara z'uruhu ndetse no ku ndwara y'umuhondo

Umwana urimo guhabwa ubu buvuzi bukoresha imirasire ,aba agomba kwitabwaho no gupfukwa amaso kugira ngo imirasire itangiza amaso ye .

Bimwe mu bintu byongerera umwana ibyago byo kuba yafatwa n'indwara y'umuhondo ku buryo azakenera ubu buvuzi .

1.Kuba mu bana bamubanjirije hari uwagize iki kibazo

2.kuba yarakomekejwe avuka

3.kuba yari mu mazi asa nabi azwi nka meconium

4.kuvuka igihe kitaragera

5.umwuma

6.kuba atonka bihagije

7.kuba adafite ubwoko bw'amaraso nk u bwa nyina

Ingaruka ubu buvuzi bushobora gutera ku bana

1.Kuba byamwongerera ubushyuhe bwinshi ku buryo n'uruhu rwe rwashya

2.Gutakaza amazi menshi mu mubiri

3.Kurwara impiswi biturutse ku kuba ubu buvuzi butuma amara y'umwana akora cyane

4.Kuzana uduheri ku ruhu

5.kwangirika kw'amaso bikaba byamutera ubuhumyi

Izindi nkuru wasoma

Indwara y’ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nuko ivugwa

NUbona ibi bimenyetso uzamenye ko nta kabuza impyiko zawe zirwaye

Ubushakashatsi: Kafeyine yibeshyweho ntitera indwara z’umutima ahubwo iraziturinda



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post