Sobanukirwa: umuti wa Rukobia uri kwirahirwa n’abahanga mu buvuzi bw’indwara ya Sida


Sobanukirwa: umuti wa Rukobia uri kwirahirwa n’abahanga mu buvuzi bw’indwara ya Sida
Umuti wa Rukobia ni umuti wo mu bwoko bwizitwa Antiretroviral Drug, ikaba ari imiti yifashishwa mu buvuzi bw’indwara ziterwa n’amavirusi ,harimo na Sida

Rukobia ukaba ari umuti wagaragaje imbaraga z’ikirenga mu guhangana n’agakoko gatera Sida ndetse mu magerageza wakorewe ,wagaragaje ubushobozi buhambaye mu kugabanya ubwandu bwa Virusi zitera sida mu maraso ku kigero kiri hejuru kurenza indi miti yose ikoreshwa mu kugabanya ubukana bwa virusi ya Sida.

Rukobia nanone izwi ku izina rya Fostemsavir ukaba unyobwa mu kanwa gusa kandi ahanini ukunze kuboneka ari ikinini cya miligarama 600.

Uyu muti wa Rukobia ukaba utuma abasirikari b’umubir biyongera ,ukarinda indwara z’iburirizi ndetse na kanseri ,ndetse ku muntu uwufata akongera akamera neza ,agasubira imbaraga n’ubuzima bwe bukaba bwiza.

Kuva mu mwaka wa 1981 ,ubwo hari hashize imyaka ibiri gusa ,havumbuwe agakoko gatera indwara ya Sida ,nibwo batangiye gukoresha imiti igabanya ubkana bwa Virusi ya Sida ,iyi miti ikaba ihabwa umuntu ubana n’ubwandu bw’aka gakoko ,hagamijwe kugabanya ubukana bwayo mu maraso no kugira ngo iminsi yo kubaho yiyongere,

Ku ikubitiro bahereye ku muti wa Zidovudine wari waravumbuwe mu mwaka wa 1960 ,ariko uvumburwa muri uwo mwaka wakoreshwaga mu buvuzi bw’indwara ya kanseri ariko baza kuwureka kubera inggaruka mbi watezaga kuwawunyweye ndetse ukanahumura nabi.

Mu mwaka wa 1980 ,nibwo uyu muti watekerejwe ko wanakoreshwa mu buvuzi bw’indwara ya Sida ariko banza kuvugurwa no kunozwa ngo ingaruka zawo zigabanywe.

Kugeza ubu ,havumbuwe imiti myinshi igabanya ubukana bwa Virusi ya Sida ,aha twavuga nka Nevirapine ,Abacavir ,Cabotegravir ,Didanosine,Lamivudine,Tenofovir, nindi myinshi cyane ni muri urwo rwego rero nuyu  muti wa Rukobia waje gukorwa.


Dore uko Rukobia ikora

Mu buryo busanzwe rukobia igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida ,aho igenda igfata kuri virusi ya Sida ku byitwa Gp20 ,(aka kakaba ari agace ka virusi ifatisha ku basirikari b’umubiri bazwi nka CD4 iyo ishaka kubarwanya no kubashwanyaguza).

Ibi rero bikaba bituma ,virusi idakwirakwira mu mubiri ndetse ukaba ari umuti mwiza no ku munt indi miti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida yananiye ,

Ubushakashatsi bbwakorewe ku muti wa Rukobia

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 371 ,babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ariko bari kuyindi miti igabanya ubukana ariko ntacyo ibamariye ,inagaragaza  bushobozi buke mu kubavura.

Abakoreweho ubushakashatsi bagabanijwemo amatsinda abiri rimwe rigizwe n’abantu 272 naho irindi rigizwe n’abantu 99 .

Abenshimuibo bari bamaze  imyaka irenga 15 ku miti ya Sida kandi byibuze baragiye bayihindurirwa byibuze inshuro 5 muri iyo myaka ,

Muri aya matsinda irya mbere ryahawe umuti wa Rukobia wa nyawo ,irya kabiri rihabwa umuti utari uwanyawo (placebo ,mu minsi umunani yonyine ,abafashe umti wa Rukobia wa nyawo mu mubiri wabo hagaragaye igabanuka rya virusi ya Sida mu maraso ku buryo bugaragara naho abantu batahawe umuti wa nyawo bawufatanyije nindi yandi moko igabanya ubukana  nta gabanuka rya  virusi ya sida mu maraso ryagaragaye.

Aba bantu abagera ku 60% muribo bakomeje guhabwa uyu muti mu gihe kingana n’ibyumweru 96 ,aho wagaragaje ubushobozi kurusha indi yose ikoreshwa.

Amagerageza ku muti wa Rukobia yakorewe mu bihugu bitandukanye bigera ku 23 ,ndetse hose wagaragaje ubushobozi buhambaye.

Tariki ya 12 Ukuboza  2020 ,Ikigo cy’ubugenzuzi ku miti cy’abanyburayi cya Ema cyemeje bidasubirwaho ikoreshwa  ry’umuti wa Rukobia ,ndetse nikindi kigo cy’abanyamerika cya FDA nacyo cyemeje uyu muti ko wakoreshwa.

Ingaruka umuti wa Rukobia ushobora gutera umuntu uwunywa

1.Isereri

2.iseseme no kuba waruka

Rimwe na rimwe ushobora kubabara umutwe ,kumva ufite umunaniro ,kubabara mu ngingo ,gutakaza ibiro ,kbabara mu nda niindi byinshi,mu gihe ubonye ibi bibazo bikomeye ni byiza kujya kureba abaganga.

Icyo ukwiye kwitondera

Mu gihe ugiye knywa uyu muti ukwiye kureka kunywa  inzoga,kunywa urumogi nibindi bisindisha.

Kandi ni ngombwa kubibwira muganga niba ufite ubu burwayi ,umwijima ,umutima ,impyiko nizindi ndwara zidakira.

Izindi nkuru wasoma

ngo-imisemburo-yabagore-ishobora-kugabanya-ubukana-bwa-covid-19

sobanukirwaumuti-wa-diclofenac





sobanukirwaimiti-igabanya-ubukana-bwagakoko-gatera-sida/



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post