Niba ujya ukanguka hagati mu ijoro ,hanyuma ukananirwa kongera gusinzira ,Dore uburyo bworoshye bwagufasha kongera gutora agatotsi

Niba ujya ukanguka hagati mu ijoro ,hanyuma ukananirwa kongeragusinzira ,Dore uburyo bworoshye bwagufasha

Ku bantu benshi bibaho ko bakanguka mu ijoro ,ukareba ko wakongera gutora agatotsi bikanga burundu ,umuntu agakomeza kwigaragura mu buriri .agatekereza byose ,akabyuka uburiri bumurambiye ariko bikanga akananirwa gusinzira.

Ikosa abantu benshi bahita bakora ni kujya kuri telefone zabo ,bakajya ku mbuga nkoranyambaga nka facebook ,whatsapp ,instagram nizindi ,ibi umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu Dr Shelby Harris avuga ko ntacyo bigufasha ahbwo biba bikwangiza.

Wakora iki mu gihe ukangutse mu ijoro?

Ikintu cya mbere wakora ni ukutihutira kureba ngo bibaye saa ngahe,cyane cyane ukoresheje telefone ,ruriya rumuri hari uburyo ruderanja ubwonko bwawe ,bityo bikaba byakugora kongera gusinzira.

Nanone kureba ku gihe ukangukiyeho ,bishobora kuderanja ubwonko bikazamuramo ibitekerezo byinshi .ari nabyo burya ahanini bituma kongera gusinzira bikubera inzitizi.

Uyu muganga twavuze haruguru Dr Harris ahbwo avuga ko wahaguruka ,ukava mu gitanda cyawe ,witonze hanyuma ukajya gukora utntu tworoheje nko gusoma ibitabo ,ariko ukirinda kwitwaza telefone cyangwa mudasobwa kuko urumuri rwazo atari rwiza.

Ibanga riri mu kuba ukwiye kubyuka ,ukava mu buriri bwawe nuko burya uko uguma mu buriri ,uhatira bwonko bwawe ,bwakongera gutuma usinzira ,uba uburemamo akamenyero ko kumva ko uburiri ari ahantu hatari aho gusinzira gusa bityo nyuma yigihe runaka ,ukazisanga ubwonko bwarakiriye ko ujya mu buriri ugiye gutekereza gusa .

Iyo rero ubyutse ufata ,nk’igitabo ukunda ,ugatangira ku gisoma witonze ,ukirinda ibindi bintu bikurangaza ,mbese ibitekerezo byawe ukabiganisha ku byo usoma.

Ariko hari n’abavuga ko ushobora kubyuka ukajya nko mu kindi cyumba ,ugatangira kuzinga imyenda yawe cyangwa ukaba wakora utundi dukorwa tworoheje.

Utu dukorwa duto duto tugufasha kongera kuzamura ibitotsi muri wowe ,bityo ko ugenda udukora gake gake ,bikagufasha kumva urimo gusinzira.

Wakora iki kugira ngo utaza gucamo ibitotsi kabiri?

Mu gihe wifuza kudakanguka hagati mu ijoro ,Inzobere Dr Harris hari inama atanga zagufasha gusinzira mpaka mu gitondo nta kintu kigukanguye harimo

Kuryama ukererewe:

iyo uryamye ukererewe bigufasha gusinzira neza kandi ntiwikangure hagati mu ijoro ,bikaba ikinyuranyo rero iyo uryamye hakiri kare ni uko ukanguka ,ahagana mu ma saa munani mu ijoro ,bikanakugora kongera gutora agatotsi.

Kwirinda kunywa ibisindisha

mbere yo kuryama :

Kunywa ibisindisha ukabifiningiza ku bantu bame na bamwe aho kugira ngo bibafashe gusinzira neza cyane ,ahubwo bituma bikangura inshuuro nyinshi mu ijoro.

Gukora siporo mbere yo kuryama cyangwa koga ,Iyo uryamye umaze gukora ka siporo gake ,abahanga bavuga ko bituma umubiri unanirwa ,bityo wanaryama bigatuma ,uhita usinzira ako kanya kandi ugasinzira umwanya munini utikanguye.

NaNone koga umubiri wose mbere yo kuryama ,byagaragajwe na benshi ko bituma basinziira neza kugeza mu gitondo



Izindi nkuru wasoma

ingaruka-gusinzira-bigira-ku-bwenge-bwumwana-muto

impamvu-zitera-ikibazo-cyo-gusinzira-cyane-bikabije-kandi-ugasinzira-igihe-cyane

uritonde-kudasinzira-bihagije-byangiza-bwonko-bikabije-ndetse-bikaza-biherekejwe-nindwara-yo-kwibagirwa-bikabije

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post