Ni irihe tandukaniro riri hagati ya virusi ya Omicron na Delta ?

Virusi nshya yahinduye imiterere ya Omicron yakomeje kwibazwaho byinshi ndetse abantu benshi bibaza aho ihuriye na Virusi ya Delta ndetse naho byaba bitandukaniye

Izi virusi zombie zikomoka kuri virusi ya SARS-Cov-2 imwe muri virusi zifata mu buhumekero yo mu bwoko bwa koronavirusi

Delta ndetse na Omicron n’izindi nyinshi nka IHU ,Epsilon …zagiye zikomoka kuri SARS-C1OV-2 zikagemda zihindura imiterere ari nako zahindukaga mu bukana no mu buryo zikwirakwira byoroshye.

Cyane cyane abahanga bavuga ko izi virusi zitandukanira ahanini kutumeze nk’uducumi dukoze ikimeze nk’urugori tuzifasha gufata mu mubiri/muri izo nzira z’ubuhumekero.

Viruzi ya Delta yazanye ubukana buhambaye n’ubushobozi bwo kuzahaza umubiri wuyirwaye ku buryo yahitanye abantu benshi ugereranyije nizindi virusi za koronavirusi zabayeho.

Isano iri hagati ya Delta na Omicron

Izi virusi zombi zikomoka kuri sekuru wazo ariyo SARS-Cov-2

Zandura m buryo bumwe yewe no kuzirinda ni kimwe

Zose zitera indwara imwe ya Covid-19

Ibimenyetso ni bimwe ndetse zose zikoreshwaho inking zimwe

Uturemangingo sano twazo turasa.

Itandukaniro rya Omicron na Delta  

Abahanga b’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS bafatanyije n’abashakashatsi mu buvuzi bo muri Afurika yepfo ari naho omicron yavumbuwe bwa mbere bavuga ko Virusi ya Omicron yandura ku muvuduko munini cyane ugereranyije na virusi ya Delta ,bivuze ko Omicron ikwirakwira cyane kurusha ngenzi yayo Delta.

Omicron nanone bavuga ko yagaragaje ubukana buke mu kurembya abo yafashe ugereranyije na Delta ,iyi Delta yo ikaba nta mikino abo yafashe abenshi bajya mu bitaro abandi ikabahitana.

Dr Elgawly inzobere mu kigo cy’ubuzima muri Leta  ya Virginia avuga ko no mu bimenyetso izi virusi zitera uwo zafashe hagaragaramo itandukaniro ariryo nko kuri Omicron gutakaza uburyohe no guhumurirwa ntibikunze kubaho.

Dr Rochelle Walensky ,Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukumira ibyorezo cya CDC avuga ko bigoye kumenya ko umuntu  afite virusi ya Delta cyangwa Omicron umurebye gusa ahubwo bisaba ko akorerwa ikizamini hakamenyekana virusi afite.

Ikinyamakuru cya Times of indi cyanditse mu nkuru yacyo kivuga ko izi virusi zishobora no gutandukanira mu bimenyetso byazo bitera kuwo zafashe , Kuri Omicron ibimenyetso umuntu akunze kugaragaza gusa ni Umunaniro ,kubabara mu ngingo ,ibicurane no kubabara umutwe,  naho kuri Delta hiyongeraho gutakaza kuryoherwa no guhumurirwa iyo ariyo yagufashe.

Virusi ya Omicron ntabwo ikunze gutera ikibazo cyo kubura umwuka

Abahanga bavuga ko kubera imbaraga nke mu kuzahaza abantu virusi ya Omicron yagaragaje ,bituma abantu yafashe badakenera kujya mu bitaro kandi umubare munini wabo ntukenera kongererwa umwuka nkuko kuri Delta bigenda.

Izindi nkuru wasoma:

Kigali: Amahoteli n’amaresitora byarenze ku mabwiriza kurwanya covid-19 byahanwe bimwe birafungwa ibindi bicibwa amande

Shyira amatsiko kuri byinshi wibaza ku kizamini cya PCR gikoreshwa bapima indwara ya Covid-19

Covid-19: Mu Buhinde abarwayi ba Covid-19 bakomeje kwiyongera ku buryo bukabije ,ibi bikaba byateje inkeke muri iki gihugu

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post