Covid-19: Mu Buhinde abarwayi ba Covid-19 bakomeje kwiyongera ku buryo bukabije ,ibi bikaba byateje inkeke muri iki gihugu

Umugi wa Mumbai no mu umugi wa New Delhi hakomeje kuboneka abarwayi bashya ba Covid-19 ku buryo buteje inkeke ,mu mibare yatangajwe mu masaha 24 gusa habonetse abarwayi bagera ku 25.831.

Umugi wa New Delhi urimo ku kugaragaramo ubwandu bushya ku gipimo cya 11.88% bashingiye ku mibare y’abantu bashya banduye ndetse no ku mibare y’ibipimo biba byafashwe uwo munsi.

Ku munsi wo kuwa kabiri nibwo byari byatangajwe ko  umuntu wa mbere yahitanywe na virusi nshya ya Omicron muri iki gihugu ,aho inzego z’ubuzima zavuze ko ari umuntu wari usanganywe ubundi burwayi bwa Diyabete hanyuma akaza kwandura Omicro ari nayo yamuhitanye.

Ku isi yose abantu bahangayikishiijwe na Virusi  nshya ya Omicron yagaragaje kwandura ku muvuduko uri hejuru kurusha indi yari yarakuriwe ingofero ya Delta ,,ariko mu bushakashatsi bwakozwe ,byatangajwe ko virusi ya Omicron nubwo bwose yandura cyane ariko itazahaza abayirwaye nka mukuru wayo Delta .

Virusi ya Delta ikaba yarashegeshe igihugu cy’ubuhinde ku buryo bukabije ubwo yadukaga ,abantu benshi bahitanywe nayo ,ibitaro muri iki gihugu byuzura abarwayi ,ibitanda abarwayi baryamaho birabura ,bamwe baryama ku mabaraza z’ibitaro ,abandi mu makoridori.

Ikinyamakuru cya Times of india ndetse n’ibindi binyamakuru byo mu burengerazuba bw’isi nka BBC na CNN bayatangajwe ko inzego z’ubuzima muri iki gihugu zageze aho zibura umwuka wo kongerera abarwayi .

Igihugu cy’ubuhinde kirateganya gutangira gutanga Doze y’urukingo ishumangira kuri tariki ya 10 Mutarama 2022 ,aho ku ikubitiro bizatangirira ku bantu barengeje imyaka 60 ,abafite indwara zidakira ,abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi ndetse n’abandi boze bari ku murongo wa mbere mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.

Inzego z’Ubuzima muri iki gihugu zikaba ziri gukora ibishoboka byose ngo hagarikwe umuvuduko iki cyorezo kiriho ,ndetse na Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo yongerere amavuriro ubushobozi kugira ngo ibyabaye mu bihe bya Delta bitazasubira.

Izindi nkuru wasoma

Covid-19: Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangiye gutanga urukingo rwo gushumangira ku bana bafite imyaka 12 aho bagomba guhabwa urukingo rwa Pfizer gusa

Covid-19: Virusi nshya yabonetse mu bufaransa ihangayikishije abahanga batandukanye

Rwanda: Abarwayi bashya ba Covid-19 bakomeje kwiyongera cyane

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post