Ubuzima: Sobanukirwa na byinshi ku kuboneza urubyaro//kuringaniza urubyaro

Kuboneza urubyaro ni urubumbirahamwe rugizwe n’uburyo butandukanye bwashizweho n’abahanga hagamijwe kongera amahitamo y’umuntu ku mubare w’abana yifuza kubyara ,gufunga urubyaro burundu no kugabanya umubare w’inda zitifuzwa,

Kuboneza urubyaro bikaba bitanga amahitamo asesuye ku kubyara umubare w’abana umuntu yifuza kandi afitiye ubushobozi bwo kwitaho ,nanone bikaba bitanga umutekano usesuye ku batera akabariro kuko baba bizeye ko badaterana inda ,nanone bikaba byaragabanije ku buryo bugaragara inda zitifuzwa.

Ubu buryo butandukanye bwo kubona urubyaro ,hari ubukoresha imisemburo n’ubudakoresha imisemburo ,iyo misemburo bukoresha iba isa cyane n’imisemburo iboneka mu mubiri mu buryo bwa kamero ndetse igikorwa kikaba ari ukuyongera mu mubiri .

Bumwe mu buryo bakoresha baboneza urubyaro

Uburyo bwa mbere

1.Gufunga burundu

Uburyo bwo gufunga burundu ni uburyo bwiza kandi bwizewe cyane ,ubu buryo bukaba bushobora guhabwa abagabo ndetse n’abagore ,aho muri rusange babuza intanga gutambukaa kugira ngo zigere aho zikorera umurimo wazo.

Ku mugore bafunga imiyoborantanga aribyo bita Tubal ligation mu ndimi z’amahanga ,bukaba ari uburyo bwiza kandi bwizewe ijana ku ijana,umugore arakomeza akajya mu mihango bisanzwe kandi nta ngarka bigira namba ku mubiri w’umugore

Ku mugabo bafunga icyo twagereranya n’inzira intanga zinyuramo zisohoka aribyo bita Vasectomy mu ndimi z’amahanga ,nta ngaruka bigira ku mugabo ,arakomeza akagira ubushake bwo gutera akabariro nta kibazo namba.

Uburyo bwa kabiri

Uburyo bwo Gukoresha ibinini

Ibinini nabyo bikaba ari uburyo buzwi na benshi ndetse muri rusange hambere nibwo bwakoreshwaga na benshi ,ibinini bikaba bikoresha imisemburo ,ushobora kuba umusemburo umwe cyangwa imisemburo ibiri ikomatanye ,cyane cyane haribyo uzasanga bikoresha umusemburo wa porojesiterone gusa cyangwa ukaba ukomatanye n’umusemburo wa Esitorojeni.

Ibinini bishobora gutera utubazo dutandukanye ku mubiri ,turimo nko kuva cyane ,kubabara umutwe cyangwa umugongo ,guhindagurika kw’imihango nibindi bitandukaye

Utu tubazo ku bantu benshi duhita dushyira nyuma y’igihe runaka ndetse ntibigombere ko umuntu ajya kwa muganga ,ariko kuri bamwe bishobora kugera ku rwego rwo kujya kwa muganga.

Ubu bukaba ari uburyo buhabwa abagore gusa ,ariko n’umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo akaba atifuza gutwita kandi atararenza amasaha 72 ashobora guhabwa ibi binini bikamurinda gusama.

Uburyo bw’’ibinini bugorana ku kuba binyobwa buri munsi kandi udakwiye gusibira na rimwe kandi bukaba ari uburyo bw’igihe gito.

Uburyo bwa Gatatu

Gukoresha agapira

Uburyo bwo gukoresha udupira ni bwinshi kandi buratandukanye ,hari ubukoresha imisemburo n’ubutayikoresha ,hari udupira tw’imyaka itatu ,utw’imyaka itanu n’udupira tw’imyaka 10 ,udupira tw’imyaka 10 tukaba ari ubwoko bubiri ,hari akadakoresha imisemburo n’agakoresha imisemburo

Ubu buryo bukaba buhabwa umugore gusa ,udupira tw’imyaka  3(Implanon) dushyirwa mu kaboko ,Udupira tw’imyaka 5(Jadelle) natwo dushyirwa mu kaboko naho udupira tw’imyaka 10 (DIU) dushyirwa mu nda ibyara.

Ubu buryo bushobora gutera utubazo dutandukanye bitewe n’umubiri w’umuntu harimo nko kuva cyane ,umubyibuho ,ibibazo by’muvuduko w’amaraso ,kubura imihango ,isereri ,amaraso make n’utundi tubazo tworoheje ariko akenshi bikaba bidasaba ko umuntu ajya kwa muganga.

Uburyo bwa Kane

Urushinge

Ubu bukaba ari uburyo buhabwa umugore gusa ,aho aterwa agashinge kameze atatu ,buretse ko hari n’udushinge tw’igihe gito,ubu buryo bukaba bukoresha imisemburo bityo bukaba bushobora gutera zimwe mu ngaruka mu mubiri kandi iyo rwaguteye ingaruka biba bisaba ko wihangana aayo mezi atatu yose kuko nta buryo kakurwa mu mubiri.

Abagore benshi baba bazi agashinge kitwa Depo porovera ndetse bukaba ri bumwe mu buryo bumaze igihe kirekire butangwa ku bantu benshi.

Uburyo bwa Gatanu

Urunigi

Urunigi ni uburyo bukoreshwa bifashishije uburyo bw’amasaro ndetse bikaba bisaba kuba ujijutse kandi ukwezi kwawe kudahindagurika ,

Ubu buryo nta musemburo bukoresha ndetse icyo bisaba ni ukumenya igihe cyawe cy’uburumbuke ,muri icyo gihe ukaba wakwifata cyangwa ugakoresha agakingirizo ,

Nta ngaruka namba bugira ,nta misemburo ariko ni uburyo busaba ubwitonzi buhambaye ,urebye nabi wakwisanga watwaye inda.

Uburyo bwa Gatandatu

Gukoresha agakingirizo

Agakingirizo bukaba ari uburyo bushyirwa mu bwitwa Barrier method ndetse bukaba ari uburyo bwiza ku babushoboye ariko busaba kwitonda no kureba ko agakingirizo kujuje ubuziranenge kandi ukirinda ko gacika.

Uburyo bwa Karindwi

Kwiyakana

Ubu ni uburyo umugabo .iyo agiye kurangiza akuramo igitsina cye akarangiriza hanze ,ubu buryo bukaba butizewe namba ,ku kurangara gato wisanga warangije gutera inda

Uburyo bwa Munani

Gupima ururenda rwo mu gitsina

Ubu bukaba ari uburyo busaba gupima ururenda rwo mu gitsina ,harebwa impinduka zo mu gitsina ,iyo umugore ari mu bihe by’uburumbuke mu rurenda rwo mu gitsina agaragaza impinduka zitandukanye zirimo kwiyongera mu bushyuhe n’impinduka mu miterere yarwo.

Uburyo bwa Cyenda

Kubara

Ubu buryo bukaba busaba ko umugore abara iminsi ye y’uburumbuke ,akabibara ashyingiye ku gihe aherukira mu mihango ,ariko nabyo bisaba ko uba ufite iminsi (ukwezi)idahindagurika

Dusoza

Muri rusange Kuboneza urubyaro ni ingenzi kandi bigakorwa mu buryo bwizewe bwasuzumwe n’abahanga ,si byiza gukurikiza umwana utarageza ku minsi 1000 ,bityo kuboneza urubyaro bikaba biguha ubwisanzure buhagije

Kuboneza urubyaro nta muntu wakabitinye nkuko bigaragara kuri bamwe kubera ko niyo uburyo bumwe bwakunanira ,hari ubundi buryo butandukanye bwakubera bwiza kandi iyo urebye ingaruka mbi ni nziza usanga ingaruka nziza ziruta kure ingaruka mbi.

Izindi nkuru wasoma:

Byinshi ku muti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura indwara ziterwa n’amavirusi

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post