Bimwe mu bibazo by’ingutu abantu benshi bibaza ku ndwara ya Sida igice cya mbere

Abantu benshhi bibaza ibibazo bitandukanye ku ndwara ya Sida,bimwe muri ibyo bibazo bikaba bigoye kubisobanukirwa kandi benshi babifiteho ubumenyi buke,

Bimwe mu bibazo wibaza ku ndwara ya Sida

Ikibazo cya Mbere

Kuki VIH ivurwa ntikire kandi ntigire n’urukingo?

Kuvura VIH bikorwa baha umuntu wayanduye imiti yo kugabanya ubukana bwayo ,Iyo miti iyibuza kwiyongera mu ngirangingo z’umubiri w’umuntu ,

Nubwo bwose iyo miti ihabwa umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gaatera Sida idashobora gutsinzura burundu ubwandu bwiyo virusi ariko igabanya ku buryo bugaragara utwo dukoko mu mubiri ndetse ikanabuza ikwirakwira ryayo  no kwibaruka  mu mubiri,

Ubushakashatsi buracyakorwa ku bwinshi hashakishwa urukingo rwa VIH ariko rurakorwa ntirugaragaze ubushobozi bukwiye kubera ko iyi virusi ya SIDA yihinduranya cyane.

Ikibazo cya Kabiri

Ni iki gitandukanya indwara ya SIDA n’izindi ndwara zifata inyokomuntu?

Sida ni icyorezo gitandukanye cyane nizindi ndwara kubera

1.Sida yavumbuwe mu mwaka wa 1981

2.Virusi iyitera imara  igihe kirekire mu mubiri itaragaragazaa ibimenyetso  hagati y’imyaka 5 na 12

3.Ntigira umuti uyivura burundu

4.Sida ntigira urukingo

5.Umuntu wese ashobora kwandura virusi ya sida

6.VIH yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina iyo uyikoranye n’umuntu urwaye kandi ikaba idakingiye.

7.VIH ishegesha umubiri ndetse nizindi ndwara zikaboneraho

8.Umubyeyi wanduye ashobora kwanduza umwana we amutwite ,amubyara ,anamwonsa

Ikibazo cya Gatatu

Ni ayahe moko ya Virusi itera indwara ya SIDA ? atandukanira he?

Kugeza ubu amoko ya VIH yavmbuwe ni abiri ariyo VIH1 na VIH2

VIH1  niyo abantu benshi bakunze kwandura

VIH2 ikunze kugaragara cyane muri Afurika y’uburengerazuba usanga ubukana bwayo butangana n’ubwa VIH1 ,VIH1 niyo yavumbuwe bwa  mbere naho VIH2 niyo yavumbuwe nyuma.

VIH2 igira poroteyine ziyigaragira nanone VIH2 ntigira imbaraga nka VIH1 ndetse yo rwose ni inyantege nkeya ,imiti igabanya ubukana ni imwe ikoreshwa kuri zose ,nk’umuti wa Efavirenz urayihangamura ku buryo imara igihe kirekire itagaragara.

Ikibazo cya kane

Ese birashhoboka kwandura virusi ya Sida mu gihe ukorana n’umuntu ufite ubwandu bwayo afite igitsina kinini kandi wanamuteguye bihagije?

Birashoboka cyane ,kwandura ntibishyingira ku ngano y’igitsina ,umugore wanduye ashobora kwanduza uwo bakorana imibonano mpuzabitsina ,icya mbere kugira ngo umuntu yandure nuko amatembabuzi aba mu gitsina aba arimo udukoko dutera sida ,noneho mwakorana imibonano mpuzabitsina hakaba habaho gukomereka ,niyo twaba udukomere duto cyane tutaboneshwa ijisho.

Ikibazo cya Kane

Ni ukubera iki imibu itera Malariya idatera Sida mu gihe yarumye umuntu wayanduye?

Burya  umubu ufite ubushobozi bwo gutwara udukoko dutera Malariya muri wo ndetse tukanororokera mu mubu ariko udukoko dutera Sida iyo tugeze mu mubu duhita dupfa ako kanya

Umubu iyo urumye umuntu urwaye ,utwara virusi ya Sida ariko igahita ipfa ikiwugeramo ,bury anta niyindi nyamaswa ishobora kwanduza umuntu kabone niyo yaruma umuntu urwaye nawo ikaza ku kuruma nyuma y’igihe runaka.

Ikibazo cya gatanu

Ese abantu bakoresha uburoso bumwe bw’amenyo bashobora kwanduzanya?

Yego ,birashoboka mu gihe mukoresha uburoso bumwe bw’amenyo ariko byose bigaterwa nuko buba bushobora gukomeretsa bityo virusi ikaba yabona aho yinjirira.

Ikibazo cya Gatandatu

Ni nyuma y’igihe kingana iki umuntu wanduye aba ashobora kwanduza abandi?

Nyuma  y’amasaha 24 gusa umuntu akimara kwandura aba ashobora nawe kwanduza abandi.

Ikibazo cya Karindwi

Ese niba agakingiriza karinda ko umuntu yakwandura ,umuntu yambaye tubiri sibwo yaba aruhije kwirinda?

Oya ,kwambara udukingirizo tubiri byongera ibyago byo kuba twakwikubanaho tugacika bityo ukaba aribwo wakwandura ku buryo bworoshye ,agakingirizo gakozwe ku buryo kamwe kihagije kandi kakurinda .

Izindi nkuru wasoma

Ibyiciro 4 umuntu ubana n’ ubwandu bw’agakoko gatera Sida anyuramo n’ibimenyetso byabyo

Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida

Sobanukirwa:Imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida

Ibimenyetso byakwereka ko umaze igihe gito wanduye agakoko gatera Sida

Ese agakoko gatera indwara ya SIDA gashobora kubaho igihe kingana gite hanze y’umubiri?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post