Sobanukirwa : Byinshi ku muti wa Molnupiravir wagaragaje ubushobozi bwo kuvura uburwayi bwa Covid-19


Molnupiarviri ni umwe mu miti wavuzweho mu kugabanya ibyago byo kurembywa n'uburwayi bwa Covid-19 ,aho igabanya ibyago byo kuba wajya mu bitaro ndetse ukanongera amahirwe yo gukira no kutazahazwa na Covid-19.





Umuti wa Molnupiravir ni imwe mu miti ifite ubushobozi bwo kuvura no kurwanya indwara ziterwa n'udukoko two mu bwoko bw'amavirusi,ukaba ari umuti wakozwe hagamijwe ko uzavura amavirusi atera ibicurane bya influenza





Ukaba ari umuti wakozwe hakoreshejwe ibyitwa Synthetic Nucleoside bikomoka ku muti wa Hydroxycytidne ,ukaba ari umuti winjirira virusi ukayitesha umurongo no kuyobya ibijyanye n'imyororokere yayo ,bityo virusi igatangira kurema virusi zipfuye cyangwa zidafite ubushobozi bwo kwangiza umubiri.





Muri Werurwe 202o nibwo abahanga batangiye gukorera ubushakashatsi kuri uyu muti wa Molnupiravir bareba ubushobozi bwawo mu guhangana na virusi ya Koronavirusi





Ubu bushakashatsi bwaje gutangazwa mu kinyamakuru cya Nature of Microbiology aho byagaragaye ko uyu muti ufite ubushobozi bwo guhangana na virusi ya koronavirusi.





Mu kwezi kwa cumi 2021 ,nyuma yo gukorerwaho ubushakashatsi butandukanye byagaragaye ko uyu muti ushobora gukoreshwa uhabwa umuntu wagaragaweho indwara ya Covid-19 ,aho utuma umuntu atarembywa n'ubu burwayi ndetse n'ingaruka buteza mu mubiri zikagabanuka.





nkuko byanditswe n'ikinyamakuru cya ncbi kivuga ko uyu muti wa Molnupiravir ugabanya ibyago byo kuba wahitanywa na covid-19 ku kigero cya 48% ,kandi iki kinyamakuru kivuga ko uyu muti uri mu miti ya mbere ifite ubushobozi buhambaye mu guhangana na virusi ya koronavirusi kurusha indi yose ikoreshwa cyane cyane kuri virusi ya SARS-Cov-2.





Ingaruka uyu muti wa Molnupiravir ushobora guteza ku mubiri





Mu bantu bose bakoreweho ubushakashatsi ,abagera kuri 1.3% nibo bonyine wagizeho ingaruka mbi zitari zitezwe ariko nanone zidakanganye





bikaba bikekwa ko uyu muti utagira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri ariko ubushakashatsi bukorewe ku bantu benshi bukaba buteganywa gukorwa ngo harebwe ingaruka uteza ku mubiri wa muntu muri rusange.





Muri Rusange umuti wa Molnupiravir ni umuti woroshye gkoreshwa kubera ko ufatwa ari ibinini ndetse bikaba bishoboka ko n'umuntu urwariye mu rugo yawuhabwa .





Izindi nkuru wasoma:





Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntu wayirwaye akaremba?





Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19





Imbonerahamwe igereranya inkingo zitandukanye za Covid-19





Shyira amatsiko ku rukingo rwa COVID-19 rwa Sinopharm rwakozwe n’abashinwa





Dukurikire kuri Youtube






https://www.youtube.com/watch?v=QWxj7hSfJ4A





https://www.youtube.com/watch?v=q6341IBooi4





https://www.youtube.com/watch?v=CSPAA4hB89o

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post