Ni iki gitera ikibazo cyo kubura ibitotsi kizwi nka Insomnia ,Ese wakora iki mu gihe ufite iki kibazo


Insomnia ni ikibazo cyo kubura ibitotsi burundu ,ukaba ushobora kuryama bukarinda bucya utarasinzira ,ngo byibuze utore agatotsi akanya gato,Iki kibazo ushobora ku kigira kikamara igihe gito cyangwa ukakimarana igihe kirekire kandi kikaba ikibazo kivugwa kigakira.





Ushobora kugira iki kibazo usinzira gato ugaita ukanguka ,bikagenda bityo bityo nanone ushobora kubura ibitotsi burundu.





Impamvu zitera kubura ibitotsi





Zimwe mu mpamvu zitera ikibazo cyo kubura ibitotsi harimo





1.Imihangayiko





2.Gupfusha uwawe





3.Gutakaza umukunzi





4.Ibibazo by'ubukene





5,Kuryama hari urusaku





6.Kuryamira igihe gihindagurika





7.Ibibazo by'agahinda gakabije





8.Kuba unywa imiti y'umuvuduko cyangwa ivura ibicurane





9.Kuba ufite ububabare bwatewe nikintu icyo aricyo cyose





10.Kunywa inzoga nyinshi ndetse no kunywa ibindi bintu byuzuyemo kafeyine





11.Kuba ufite uburwayi bw'Imvubura ya Thyroide





12.Kuba utwite





13.Umuntu ufite uburwayi bwa Alzheimer





14.Umugore wageze mu bihe bya Menopause





Ibibazo byongera ibyago byo gufatwa n'uburwayi bwo kubura ibitotsi





1,Uburwayi bumaze igihe kirekire





2.Ibibazo by'uburwayi bwo mu muwe





3.Gukora amasaha ya n'ijoro





Ibimenyetso byakwereka ko ufite ikibazo cyo kubura ibitotsi





1.Gusinzira ku kazi no mu gihe cy'amanwa wagakwiye kuba ukora





2.Umunaniro





3.Kumva utameze neza





4.Kubura umutuzo n'amahwemo





Ingaruka kudasinzira bihagije bishobora kugutera





1,Indwara z'umutima





2.Umubyibuho ukabije cyangwa kunanuka bikabije





3,guhorana umushiha





4.Ubunebwe





5.Kuba wakora impanuka





Dore icyo wakora kugira ngo wirinde iki kibazo





1.Kugira amasaha adahindagurika yo kuryamiraho





2.Kwirinda gukoresha telephone cyangwa Mudasobwa mbere yo kuryama no kwirinda ibindi bintu byose bitanga urumuri mbere yo kuryama.





3.Kwirinda kunywa ibintu birimo ikawa ndetse na cafeyine muri rusange mbere yo kuryama





4.Gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho





5.kwirinda kurya amafunguro aremereye (Heavy Meal)mbere ku mugoroba





6.Kuryama ahantu hameze neza ,hafite isuku kandi hatari urusaku





Izindi nkuru wasoma:





Inama ku muntu urwaye asima (Asthma)





inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri





Inama ku bantu barwara indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso(Hypertension)





INAMA ZAGUFASHA KURWANYA IMINKANYARI YO MU MASO


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post