Ingaruka n'ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe byo gucura (Menopause) ku mugore.


Ibihe byo gucura ni ibihe bidasanzwe ku mugore bizana n'impinduka zidasanzwe ndetse ziherekezwa n'ibibazo by'ubuzima bitandukanye ,





Gucura bikaba ari igihe kigaragaza gutakaza uburumbuke no gusama ku mugore ndetse bikaba biterwa n'imisemburo ifasha mu kororoka yagabanutse cyane ,





Dore bimwe mu bibazo biterwa no kwinjira mu bihe bya Menopause





1.Indwara z'umutima n'imitsi





Man in Suit Standing Behind Sitting Woman Holding Umbrella
Ibibazo by'imitsi n'indwara z;'umutima zikunze kwibasira abari mu bihe bya Menopause




Iyo umugore yinjiye mu bihe bya Menopause ,imwe mu misemburo iragabanuka cyane ,cyane cyane umusemburo wa Esitorogeni iyo wagabanutse byongera ibyago byo gufatwa byo gufatwa n'indwara z'umutima.





Ubushakasatsi buvuga ko abagore benshi bahitanwa n'indwara z'umutima ,ahanini biba byaratewe n'igabanuka ry'uyu musemburo wa Esitorogeni





Bikaba ari byiza gukomeza no kwita cyane ku ngamba zo kwirinda indwara z'umutima mu gihe uri kwinjira mu bihe bya Menopause ,harimo ,Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho ,kugemzura amafunguro yawe ,ukirinda amafunguro yuzuyemo ibinure ,kubungabunga ibiro byawe ukirinda umubyibuho ukabije ,kwirinda kunywa inzoga n'itabi.





2.Indwara ya Osteoporosis





Woman in Blue Sweater Holding Brown Leather Bag




Osteoporosis ni uburwayi buterwa no koroha kw'amagufa ndetse akaba yavunika ku buryo bworoshe ,ku muntu ugeze mu bihe bya Menopause bikaba biterwa n'igabanuka ry'imisemburo yo kororoka ,ijyna no kugabanuka ko kwakirwa mu mubiri kw'imyunyungugu ifasha mu gukomera kw'amagufa





Iyo umuntu ageze mu bihe bya Menopause ,amagufa ye agabanuka mu mubyimba kandi akoroha bikaba aribyo bituma ashobora kuvunika byoroshye.





3. Kunanirwa kugenzura neza uruhago





Joyful adult daughter greeting happy surprised senior mother in garden




Kubera menopause ,inyama zo mu matako ndetse n’inyama zifunga uruhago rwinkari(urinary sphincter) zicika intege bityo umuntu akaba ashobora kwinyarira byoroshye bikanamugora gufunga inkari umwanya munini





Nanone ashobora guseka ,gukorora no guterura ibintu akibuka inkari zamucitse ako kanya.,iyo umugore agaragaza ibi bibazo ashobora guterwa umusemburo nsimbura wa Esitorogeni ,bigakira.





4.Kumagara mu gitsina no kubabara mu gihe cyo gutera akabariro





Monochrome Photography Of An Old Woman




Iyo winjiye mu bihe bya Menopause ,umugore atakaza ububobere mu gitsina ndetse bikajyana no kuba mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina ababara ,bikaba bishobora no kumutera udusebe duto duto ,uk kubababara gushobora gutuma atakaza ubushake bwo gutera akabariro.





Iyo umugore yumva iki kibazo kimubangamiye cyane ashobora gukoresha amavuta asigwa mu gitsina mbere yo gutangira igikorwa cyo gutera akabariro.





5.Kwiyongera ibiro cyane





Woman Knitting Garment




Abagore benshi iyo binjiye mu bihe bya Menopause batangira kwiyongera ibiro cyane kandi ibi nabyo bibongerera ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima





Inama bagirwa ni ukugenzura ingano y'ibiribwa n'imirire yawe ,bityo ukabisanisha n'ibiro n'umubyibuho wifuza kugira ubona utagutera ibibazo.





Izindi nkuru wasoma:





Byinshi kuri Menopause ,ibihe bigoranye ku gitsinagore bigendana n’imihindagurikire itandukanye ku mubiri wabo





Menya byinshi ku myunyungugu wa karisiyumu





Ni iki gitera ikibazo cyo kubura ibitotsi kizwi nka Insomnia ,Ese wakora iki mu gihe ufite iki kibazo





Impamvu zitera ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina nuko wabikemura


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

5 Comments

  1. ko mbona ari danger, thanks ku bwinkuru mukomeje kutugezaho

    ReplyDelete
  2. ko mbona ari danger, thanks ku bwinkuru mukomeje kutugezaho

    ReplyDelete
  3. […] Ingaruka n’ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe byo gucura (Menopause) ku mugore. […]

    ReplyDelete
  4. […] Ingaruka n’ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe byo gucura (Menopause) ku mugore. […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post