Ibintu 5 dusuzugura kandi bitera kanseri ku kigero kiri hejuru


Kanseri ni bumwe mu burwayi buhangayikishije isi ,ahanini bitewe n’umubare w’abantu buhitana buri mwaka ,ishami ry’umuryango w’Abibumbye ,mu gashami karyo gashinzwe ubuzima (OMS/WO) ryatangaje ko mu mwaka wa 2020 ,indwara ya kanseri yahitanye abantu bagera kuri miliyoni 10 .





Ubwoko bwa kanseri buza ku mwanya wa mbere mu kwisasira bantu benshi ni kanseri y’amabere na kanseri y’ibihaha





Kanseri ikaba ari ivuka ridasanzwe ry’uturemangingo tw’umubiri ryatewe n’impamvu zitandukanye .aho amakuru ajyanye niyororoka ry’uturemangingo ahinduka ,tugatangira kuvuka mu buryo budasanzwe.





Hari ibintu bitandukanye ,abantu benshi basuzugura kandi bishobora kuba nyirabayazana wo kuba warwara indwara ya kanseri.





1.Kunywa itabi





Close-Up Photography of a Person Holding Cigarette
Itabi ni bimwe mu bintu bitera kanseri y'ibihaha




Itabi ni rimwe mu bintu bitera kanseri ku kigero kiri hejuru cyane cyane kanseri y’ibihaha ,kanseri y’igifu ndetse nizindi zitandukanye





Bikaba biterwa nuko mu itabi habonekamo ibinyabutabire byinshi nka nicotine nibindi bitera kanseri ku kigero kiri hejuru ,nta kigero cyiza cyo knywa itabi kibaho





Ni byiza kurireka ndetse itabi ntiryangiza gusa umuntu urinywa ahubwo nundi muntu wese arinywera hafi rimutera ingaruka mbi.





Izindi nkuru wasoma:





Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite kanseri y’amabere nuko wakwisuzuma





Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri yo mu maraso





2.Kudakora imyitozo ngororamubiri n’imirire mibi





High Angle View of People on Bicycle
Kudakora Siporo nabyo bishobora gutuma ufatwa n'uburwayi bwa kanseri




Kudakora siporo bishobora kuba intandaro yo kugira umubyibuho ukabije ndetse ibyo bikajyana no kuba bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri zitandukanye ,si ibyo gusa burya umubyibuho ni na nyirabayazana wo kuba wafatwa n’indwara z’umutima.





Imirire mibi ivugwa hano ni ukurya ibiribwa byakorewe mu nganda gusa ndetse n’ibindi biribwa byokeje nka Brochette ,ibi biribwa biba birimo ibyo bita amacarcinogen kandi bikaba aribyo bitera kanseri





3.Kunywa inzoga nyinshi cyane





People Having A Toast
Inzoga ni mbi cyne ku buzima




Inzoga ni kimwe mu bintu bitera kanseri y’umwijima ,kanseri y’impyiko ndetse na kanseri y’igifu ,kunywa inzoga y’umurengera bikongerera ibyago byo gufatwa nayo ku kigero kiri hejuru





Inzoga iragenda ikangiza umwijima ,ikawushegesha cyane ku buryo bukabije ndetse ishobora no gutera ibindi bibazo mu mubiri harimo n’indwara z’umutima.





4.Guhura n’imirasire mibi kenshi





Man in Green and Black Suit
Imirasire ni kimwe mu bintu byangiza cyane




Imirasire mibi ni kimwe mu bintu bitera kanseri yo mu maraso ,iyi mirasire mibi ikaba ari imirasire ikomoka ku byuma by’ikoranabuhanga nka telephone ,mudasobwa ,imirasire ikomoka ku nganda zitunganya ibijyanye n’ingufu kirimbuzi (nuclear power) ndetse nizikomoka ku mirasire isohorwa n’ibuma byo kwa muganga.





5.Guhumeka umwuka wanduye





   





Blue Smoke Wallpaper
Umwuka wanduye nawo uri mu bintu bitera kanseri




          





Nubwo tytajya tubikerezaho kenshi ,umwuka wanduye uri ahantu hose ,hari imyuka isohorwa n’ibinyabiziga.imyuka iva mu nganda ,imyuka iva ku bintu byatwitse nk’amaplastic n’ibindi





Iyi myuka yose iba irimo bya bindi byitwa Carcinogen bitera uburwayi bwa kanseri bikaba ari byiza kwirinda kwegera ahantu bigaragara ko hari umwuka wanduye ndetse haba ari mu kazi tukambara ibikoresho byabugenewe nk’udupfukamunwa ndetse na mask zabigenewe zishobora kuyungurura umwuka.





Izindi nkuru wasoma:





Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima





Amoko y’ibiryo agabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri





Ibiribwa byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri





Burya kurya imiteja bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri byinshi ku kamaro k’imiteja


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post