Ibimenyetso mpuruza ku ndwara ya Stroke ,Indwara itera guturika ku dutsi two mu bwonko


Ibimenyetso mpuruza ku ndwara ya Stroke ,Indwara itera guturika ku dutsi two mu bwonkoIndwara ya Stroke ni indwara iterwa no guturika ku duts duto dutwara amaraso ku bwonko nanone iyo hagize ikintu icyo aricyo cyose gifunga utwo dutsi dutwara amaraso ku bwonko nabyo bitera indwara ya Stroke

Iyi ndwara ya Sroke ifatwa nk'umwicanyi witurije kuko iza itunguranye kandi umuntu yafashe ahanini imutera urupfu cyangwa ubumuga bw'igihe kirekire

Abahanga bavuga ko indwara ya Stroke igizwe n'ubwoko bubiri aribwo Ischemic Stroke iterwa nuko hari ikintu kitambitse mu mitsi itwara amaraso hanyuma amaraso ntabashe kugera mu bwonko ,hanyuma ako gace k 'ubwonko katabona amaraso kagatangir gupfa, nanone ubwoko bwa Kabiri ni Hemorrhagic Stroke iterwa no guturika ry'udutsi tujyana amaraso ku bwonko.

Inkuru bijyanye:

Ibimenyetso mpuruza bya kwereka ko ushobora kuba urwaye ikibyimba mu bwonko

Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko

IBIMENYETSO MPURUZA KU MUBYEYI NYUMA YO KUBYARA

Hari ibimenyetso mpuruza bishobora ku kwereka ko ufite ibyago byinshi byo gufatwa n'uburwayi bwa Sroke ,ibyo bimenyetso ikaba bishobora kukuburira ukivuza hakiri kare niyo wafatwa nayo ikagusigira ingaruka nke

Dore ibimenyetso mpuruza ku ndwara ya Stroke

1.Kwiyongera bikabije ku muvuduko w'amaraso (hypertension)

Indwara y'umuvuduko ukabije w'amaraso ishobora gutera ibibazo bikomeye ku mubiri wacu harimo indwara ya Stroke ,kunanirwa ku mutima n'iyangirika kw'imitsi itwara amaraso ,indwara ya hypertension nanone ishobora gutera ibibazo mu kuvura kw'amaraso bityo utubumbe duto tw'amaraso tukaba dushobora kwihuza aribyo bita blood clot ,utu tubumbe tukaba dushobora gufunga imitsi itwara amaraso cyane cyane twa dutsi dutwara amarso ku bwonko.

2.Kubona ibisa n'ibihu mu gihe ureba

Ubushakashatsi bwakorewe mu bwongereza habazwa abantu bagize ikibazo cy'uburwayi bwa Stroke bavuze ko mbere yuko bahura niki kibazo babanje kugira ikibazo cyo kubona ,aho babonaga ibisa n'ibihu mu gihe bareba ,uburwayi bwa stroke bukaba bugira ingaruka ku kureba ndetse ibi byo gutakaza ubushobozi bwo kubona ishusho neza bikaba ari ikimenyetso cy'ingenzi kibanzirizwa n'uburwayi bwa Sroke

3.Gufatwa n'ibinya cyangwa kumva ibisa n'ibinya mu gice kimwe cy'umubiri

Iyo umuntu yafashwe n'uburwayi bwa Stroke agira ikibazo cya Paralizi mu gice cy'umubir bitewe n'agace ku bwonko kafashwe n'uburwayi bwa Stroke ,kubera ko ubwonko aribwo bugenzura hafi ya buri gice cy'umubiri ,iyo rero agace kabwo kadakora bitewe n'ubu burwayi bwa stroke bigira ingaruka za paralizi kuri ako gace ku kagenzurwa n'ubwonko.

Kumva , mu gice kimwe cy'umubiri ibisa n'ibinya bishobor ku kuburira ko ushobopra gufatwa n'uburwayi bwa stroke,iyo wumva ibinya biba bitewe nuko agace ku bwonko kagenzura icyo gice katari kubona amaraso ahagije ibyo bikaba bishobora gukurikirwa no kugira ibibazo bya paralizi muri icyo gice.


4.Kunanirwa no kugira isereri nta mpamvu

Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva ufite isereri no kunanirwa ,ywe no mu gihe wumva neza ko nta kintu cya kunanije bishobora kuba ikimenyetso cyuko ushobora gufatwa n'ibibazo bya Stroke

5.Kubabara umutwe bitunguranye

Iyo habaye ikibazo gituma amaraso atagera ku buryo buhagije ku bwonko byaba byatewe n'iturika ry'imitsi ijyna amaraso ku bwonko cyangwa niyo iyo mitsi yaba yagize ikiyifunga ,ako kanya bihita bitera kubabara umutwe ku buryo butunguranye .

6.Kugagara kw'ijosi

Kugagara ijosi bishobora guterwa nuko imitsi ijyana amaraso ku bwonko yangiritse ,kugagara ku ijosi gushobora gukurikirwa n'ibindi bimenyetso bitandukanye harimo gutakaza ubwenge ,kugira ibibazo bya paralizi ndetse uyu muntu aba akeneye ubutabazi bw'ihutirwa

Kugira ngo abaganga bamenye ko ufite ikibazo cy'uburwayi bwa Stroke abaganga bashyingiye ku bimenyetso umuntu agaragaza ,bamusabira gukoresha ibizamini bitandukanye harimo nikizamini cya Sikaneri y'umutwe akaba aricyo kigaragaza ikibazo cya Stroke mu bwonko

Izindi nkuru wasoma:

Indwara y’ibishishi ,indwara ifata uruhu ,Dore uko wayirinda nicyo ugomba gukora niba uyirwaye

Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi

Ubwoko 3 bw’ibiribwa bwagufasha kuramba


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post